Ku nshuro ya mbere Corneille Nangaa ukuriye Alliance Fleuve Congo, yagaragaye mu mwamwambaro wa gisirikare, aho yari mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Umunyapolitiki Corneille Nangaa wayoboye Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CENI, yashinzwe umutwe wa politiki ufite igisirikare witwa AFC (Alliance Fleuve Congo), witeguye kurwanya ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.
Ishingwa ry’uyu mutwe ryatangarijwe muri Serena Hotel i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023.
Nangaa yasobanuye ko AFC yashinzwe kugira ngo ikemure by’umwihariko ibibazo byananiranye mu burasirazuba bwa RDC, mu binyacumi by’imyaka bitatu, akaba yemeza ko kudakemuka kwabyo kwatewe n’ubuyobozi budashoboye bw’abarimo Tshisekedi.
Uyu munyapoliki ahamya ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahungabanyije ubuzima bwa RDC kugeza ku rwego rw’umutekano, bityo ko akwiye kubuvaho, agasimburwa n’abashoboye.
Umuhango wo gutangiza uyu mutwe witabiriwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa.
Icyo gihe aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, ashishikariza abantu gukurikira amakuru arambuye kuri AFC.
Ati “Birihutirwa, itangazo ry’ingenzi cyane. Mukurikire itangazwa rya AFC. Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa n’abandi bo mu mitwe ya politiki [barahari].”
Corneille Nangaa agaragaye mu mwambaro wa gisirikare bwa mbere kuva ageze i Rutsuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yaje aje gufatanya na M23 kugira ngo bavaneho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, nk’uko yakunze kubigarukaho cyane.
Nangaa yageze muri teritware ya Rutsuru, mu mpera za 2023. Icyo gihe ubwo yageraga i Rutsuru yasohoye itangazo rihamagarira amashyirahamwe atandukanye yaba akorera mu gihugu imbere no hanze ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urubyiruko, Abanyapolitike, ndetse n’abasirikare, abasaba kuyoboka Alliance Fleuve Congo, avuga ko intego ya mbere ari ugukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa, maze hagashyirwaho ubundi butegetsi bushya.
Ku munsi w’ejo tariki ya 22/02/2024, iri huriro rya Alliance Fleuve Congo, ririmo na M23, ryakoze inama idasanzwe igamije kwerekana ubuyobozi bwaryo.
Ni inama bigaragara ko yabereye ahitwa Cyanzu, nk’uko bigaragara mu itangazo umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka yashyize hanze.
Aha niho umuyobozi mukuru w’iri huriro, Corneille Nangaa, yagaragaye yambaye umwambaro wa gisirikare.
Nyuma y’iyi nama iri huriro ryasohoye itangazo rigaragaza abayobozi ba Alliance Fleuve Congo.
Nk’uko iryo tangazo ribivuga, Cornelle Nangaa niwe muyobozi mukuru naho General Major Sultan Makenga akaba ariwe ukuriye ibikorwa bya gisirikare.
Iryo tangazo kandi rivuga ko iri huriro rigiye gushyiraho iherezo ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi, bukomeje kwenyegeza urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko no gutoteza abaturage.
Iri tangazo risoza rivuga ko nta yandi mahitamo Alliance Fleuve Congo ifite usibye gufata mpiri ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugira ngo bagarurire abaturage b’iki gihugu amahoro n’umutekano urambye.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO