Ubwiyongere bw’amafaranga yo gutunga umuryango w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bwageze ku kigero giteye amakenga.
Ni ubwiyongere bw’amafaranga azatangwa na leta y’u Burundi muri uyu mwaka, agahabwa urugo rwa perezida Evariste Ndayishimiye.
Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko aya mafaranga yavuye kuri miliyoni 354 agera kuri miliyoni 720 z’amafaranga y’u Burundi.
Agatho Rwasa usanzwe ari umudepite muri iki gihugu avuga ko yabajije impamvu ayo mafaranga yongerewe ku kigero cyo hejuru cyane, kandi umukuru w’iki gihugu ahora avuga ko urugo rwe nta ngorane rufite ku bijyanye n’ibyo gufungura.
Akomeza avuga ko bitangaje kubona amafaranga yo gutunga umuryango wa Evariste Ndayishimiye yongerwa mu gihe ahora avuga ko Abarundi babayeho mu buzima bwiza.
Ariko Agatho Rwasa akemeza ko Abarundi babayeho mu buzima bubi kandi ko ntacyizere na gito bafite cyo kubuvamo.
Uyu mudepite yanerekanye impungenge kubijanye n’imisoro yiyongereye cyane cyane ku bintu by’ibanze.
Agathon Rwasa akabona kubaimisoro yarazamuwe bizatuma ubuzima bw’abanyagihugu burushaho gukomeza kuzamba.
Leta y’u Burundi mu gusubiza Agatho Rwasa ibinyujije muri minisitiri w’imari, Audace Niyonzima, yamubwiye ko ku byerekeye umwanzuro wafashwe na leta wo kongera amafaranga y’umukuru w’igihugu, wemejwe nyuma y’uko abashinzwe ubuzima bw’urugo rwe (intendance présidentielle) bari babisabye kandi babisabye bikenewe!
Ibi bibaye mu gihe ubuzima bukomeje kuzamba mu gihugu cy’u Burundi, ndetse n’ibiciro by’ibintu by’ibanze mu masoko bikaba biri kuzamuka cyane.
Ni mu gihe kandi umukuru w’igihugu avuga ko Abarundi badakenye kandi ko badashonje.
Ibi kandi bikaba bitangaje kubona amafaranga ahabwa umuryango wa perezida w’u Burundi, mu gihe iwe ubwe akunze gutangaza ko ubuzima mu Burundi ari bwiza kuri bose.
Hagati aho ibyo bigaragaza neza ko hari ukutumvikana hagati y’ukuri kuboneka mu masoko n’ibivugwa n’abategetsi b’iki gihugu.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO