Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’umuryango we, bifatanyije n’abakirisitu gatolika bo muri kiriya gihugu mu muhango wo kuzirikana ububabare bwa Yezu,kuwa Gatanu mutagatifu.
Perezida Ndayishimiye yagaragaye afite umusaraba ukoze mu giti cyo kimwe n’umufasha we wari wambaye imyenda isanzwe.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi, byashyize hanze amafoto agaragaza amafoto ya Ndayishimiye n’umufasha we bazirikana inzira y’umusaraba Yezu yanyuzemo kuwa Gatanu mutagatifu.
Byagize biti: “Kuri uyu wa gatanu 3/29, Umuryango wa perezida wifatanije n’abakristu bo ku isi yose mu isengesho ryo kuwa Gatanu mutagatifu,iminsi ibiri mbere ya Pasika; isengesho ryaranzwe n’inzira y’umusaraba yateguwe kugira ngo hibukwe kwihangana gutangaje kwa Kristo.”
Imbaga y’abakirisitu Gatolika yari kumwe na Perezida Ndayishimiye Evariste yazirikanye ubabare bwa Yezu.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO