Sondag, Maart 16, 2025
Sondag, Maart 16, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeBurundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yahagaritse mu kazi abayobozi babiri abaziza umwanda.

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yahagaritse mu kazi abayobozi babiri abaziza umwanda.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye, yanyujije umweyo mu mujyi wa Bujumbura anahagarika abayobozi babiri bakomeye muri Leta abaziza umwanda. 

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 07 Werurwe 2024, aho Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yageze ku isoko ya Ruvumera, muri zone ya Buyenzi, iherereye mu mujyi wa Bujumbura, nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Burundi. 

Ni nyuma yuko Evariste Ndayishimiye yari amaze gutangaza ko ababazwa n’umwanda urangwa mu mujyi wa Bujumbura ndetse no mu gihugu hose. 

Ku munsi w’ejo nibwo mu gihugu cy’u Burundi, hashyizweho gahunda yiswe “Dusharize igisagara,” ugenekereje mu kinyarwanda, bikaba bishatse kuvuga ngo ‘dufate neza u Mujyi’.  

Byakozwe mu gihe Abayobozi mu mujyi wa Bujumbura, bari bihaye gahunda izamara iminsi 45 yo kuba bari gusukura umujyi wa Bujumbura, mugihe hamaze igihe bivugwa ko mu Burundi ko hari umwanda udasanzwe. 

Kurundi ruhande amakuru akomeza avuga ko Perezida w’u Burundi akimara kugera ku isoko ya Ruvumera, yahise atangaza ko yirukanye uwari ukuriye iyo soko, bwana Ngoyempore Elysee, amwirukanana n’umwungiriza we, abaziza kuba umwanda wari muriyo soko bahagarariye. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights