Kuri uyu wa Kane ushize ubwo bashyinguraga Major Gashirahamwe, undi muryango wari umaze gushyingura undi musirikare w’u Burundi nawe waguye ku rugamba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ariko abategetsi b’u Burundi bakoze ibishoboka ngo imodoka zigiye gushyingura aba basirikare bombi zidahurira mu nzira.
Umwe mu bantu bitabiriye umuhango wo gushyingura Major Gashirahamwe yabwiye urubuga Sosmediasburundi dukesha iyi nkuru ati:
«Twe igihe twageraga i Mpanda, bo bari barimo kuhava. Imodoka zabo zarayobowe hanyuma zinyuzwa ku wundi muhanda utari munini kugira ngo tudahura. U Burundi ni buto murabizi kandi hafi ya bose baraziranye. Abayobozi b’ingabo ntibifuza ko imiryango y’abasirikare biciwe muri RDC bamenyana. »
Aya makuru kandi yemejwe n’impirimbanyi Nininahazwe.
Urugero, ku basirikare bapfira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia, umuryango wakira amafaranga ahwanye na kimwe cya kabiri cy’amadorari ibihumbi 100 mu mafranga y’u Burundi.…mu gihe ikindi gice cyishyurwa Guverinoma y’u Burundi.
Ku bahitanwa n’intambara muri DRC, ibintu bikomeje kuba urujijo.
U Burundi bufite ibice bibiri by’ingabo ku butaka bwa Congo. Icya mbere ni ingabo zibarizwa mu ngabo z’akarere ka EAC, izindi zoherejwe mu rwego rw’amasezerano y’ibihugu bibiri hagati ya Guverinoma y’u Burundi n’iya Congo.
Ingabo z’u Burundi zizwiho ko zagize uruhare mu kubohoza umurwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, uvanwa mu maboko y’iterabwoba rya Al Shabaab kandi zigaragaye cyane mu kurwanya imitwe yitwara gisirikare muri Repubulika ya Centrafrica, ngo zakojejwe isoni na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo kubura ibikoresho bikenewe hamwe n’ibyo kurya bihagije, ukurikije amasoko yegereye ikibazo.
Ku mbuga nkoranyambaga, urupfu rw’abasirikare b’Abarundi ku butaka bw’umuturanyi munini cyane wo mu burengerazuba bw’u Burundi ngo rwarakaje cyane bamwe.
Abategetsi bo muri iki gihugu gito cyo muri Afurika y’Iburasirazuba ariko bakomeje guceceka nubwo bashyingura aba basirikare “baguye mu rugamba rw’isoni” nk’uko uru rubuga ruvuga Amakuru aturuka mu gisirikare n’abatangabuhamya avuga ko imirambo imwe yashyinguwe hutihuti imiryango yabo itabimenyeshejwe. Iyi ni imirambo ahanini ihagera yatangiye kwangirika.
Umuvandimwe witabiriye ishyingurwa rya Maj. Gashirahamwe yabwiye SOS Médias Burundi ati: “No kuri Majoro Ernest, umuryango we wa hafi niwo wabonye umurambo.” Imibare Nk’uko byatangajwe n’impirimbanyi izwi cyane mu Burundi yitwa Pacifique Nininahazwe, nibura abasirikare 13 b’Abarundi, barimo Major Gashirahamwe, ndetse n’umusirikare wo ku rwego rwa sous officier, biciwe vuba aha muri Kivu y’Amajyaruguru. Abandi basirikare batatu bafashwe bugwate na M23.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO