Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeBurundi: Hamenyekanye misiyo igiye guhabwa abahoze mu gisirikare n’imbonerakure bari guhabwa imyitozo...

Burundi: Hamenyekanye misiyo igiye guhabwa abahoze mu gisirikare n’imbonerakure bari guhabwa imyitozo ya gisirikare ikaze

Abahoze mu gisirikare hamwe n’imbonerakure zegamiye ku ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD, bizewe n’ubutegetsi bwa Evariste ndayishimiye, boherejwe mu Ishyamba rya “MUREHE” rihana imbibe n’u Rwanda, no mu duce twa lac Rweru na Cohoha, dutandukanya u Burundi n’u Rwanda, aho bari guhabwa imyitozo ya gisirikare. 

Aba bari guhabwa imyitozo ya gisirikare ni abo mu ntara ya Kirundo, aho Izo mbonerakure n’abahoze mu gisirikare bizewe n’ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye batoranyijwe mu ntara za Kirundo, Karusi na Muyinga. 

Igikorwa nyamukuru bashinzwe, ni uguhiga bukware umuntu wese wo muri utwo duce ukekwaho kuvugana n’abo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda, baba bavugana kuri téléphone, Whatsapp; n’izindi mbuga nkoranyambaga. 

Bivugwa ko uwo bazajya babona avugana n’umunyarwanda bazajya bamufata, bamuhagarike, abazwe igituma avugana n’abari mu gihugu gifitanye amakimbirane na leta y’u Burundi. 

Kugeza ubu Imiryango y’abamaze gufatwa, ifite ubwoba bw’ubuzima bw’ababo, kuko iyo bafashe abantu babo, batamenyeshwa iyo bafungiwe, cyangwa ngo babwirwe uko ubuzima bwabo buhagaze. 

Bivugwa ko bamwe mu bagize iyi miryango batangiye gutinya ko abantu babo bazicwa bagatorwa ari imirambo. 

Ababa muri iizo ntara bose basaba ko ibyo bintu byahagarara, bakareka abaturage bose b’u Burundi bakibera mu buzima busanzwe. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights