Biratangaje burya ikintu umuntu akunda yakwemera akareka inyungu zabyose ariko akakigeraho, umunyarwanda yaciye umugani ati:” Ak’umutima ukunze Amata aguranwa itabi”, ibyo uyu muhanzi ukunzwe cyane yakoze bisa nibi pe.
Ebonoluwa Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy yatangaje ko yanze akazi karimo agatubutse kubera ko yangiwe kunywa urumogi.
Iyo aza kwemera ngo yari buhabwe miliyoni eshanu z’Amadorali ya Amerika arenga Miliyari 6 mu mafaranga y’u Rwanda.
Ku mubuza ngo byashingiwe kukuba aho yateguye hagombaga gukorerwa igitaramo kuhanywera urumogi ari kirazira.
Burna Boy uzwiho kunywa itabi ry’Urumogi ryo mu bwoko bwa Marijuana ngo kirazira kugira icyo akora atarafata kuri ako ko ku mugongo w’ingona.
Nyiri ubwite yitagarije ko yigeze guhabwa akazi ko kuririmba mu mujyi wa Dubai uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, ariko kuko bitemewe kuhanywera urumogi agahitamo we kubyihorera.
Ngo ni kumpamvu z’uko adashobora kubaho na rimwe cyangwa umunota umwe gusa atumva akotsi ko ku mugongo w’ingona.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO