Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruBurna Boy yanze gukorera arenga Miliyari 6 kubera urumogi

Burna Boy yanze gukorera arenga Miliyari 6 kubera urumogi

Biratangaje burya ikintu umuntu akunda yakwemera akareka inyungu zabyose ariko akakigeraho, umunyarwanda yaciye umugani ati:” Ak’umutima ukunze Amata aguranwa itabi”, ibyo uyu muhanzi ukunzwe cyane yakoze bisa nibi pe.

Ebonoluwa Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy yatangaje ko yanze akazi karimo agatubutse kubera ko yangiwe kunywa urumogi.

Iyo aza kwemera ngo yari buhabwe miliyoni eshanu z’Amadorali ya Amerika arenga Miliyari 6 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ku mubuza ngo byashingiwe kukuba aho yateguye hagombaga gukorerwa igitaramo kuhanywera urumogi ari kirazira.

Burna Boy uzwiho kunywa itabi ry’Urumogi ryo mu bwoko bwa Marijuana ngo kirazira kugira icyo akora atarafata kuri ako ko ku mugongo w’ingona.

Nyiri ubwite yitagarije ko yigeze guhabwa akazi ko kuririmba mu mujyi wa Dubai uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, ariko kuko bitemewe kuhanywera urumogi agahitamo we kubyihorera.

Ngo ni kumpamvu z’uko adashobora kubaho na rimwe cyangwa umunota umwe gusa atumva akotsi ko ku mugongo w’ingona.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights