Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeBreaking news: Umukandida wa FPR-Inkotanyi Kagame Paul niwe watsinze amatora ku majwi...

Breaking news: Umukandida wa FPR-Inkotanyi Kagame Paul niwe watsinze amatora ku majwi 99.15%

Paul Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere nk’uko ibarura ry’iby’ibanze byavuye mu matora ribigaragaza.

NEC yatangaje ko Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe afite 0,32%.

Nyuma yitangazwa ry’iby’ibanze mu byavuye mu matora, Paul Kagame amaze gushimira Abanyarwanda muri rusange ku mahitamo muri aya matora.

Paul Kagame Umukandida wa RPF Inkotanyi, ashimiye Abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange avuga ko batoye neza.

Yavuze kandi ko ashimira cyane imitwe ya Politike yifatanyije n’Umuryango wa RPF Inkotanyi muri aya matora.

Yashimye kandi umuryango we wamubaye hafi mu bihe byo kwiyamamaza avuga ko wamubereye akabando.

Yavuze ko ashimira cyane ku cyizere Abanyarwanda bamugiriye, avuga ko icyo cyizere aricyo cyimutera imbaraga ku buryo atajya abura icyo akora cyangwa se ashoberwa kuko aba yizeye ko afatanyije n’Abanyarwanda urugendo rw’iterambere rugomba gukomeza.

Paul Kagame yavuze ko ibyavuye mu matora bigaragaza icyizere Abanyarwanda bifitiye kandi bamufitiye kandi bafatanyije Igihugu kizagera ku ntego kihaye.

Paul Kagame yongeye kugaragaza ko ibyavuye mu matora bigaragaza ubudasa bw’Abanyarwanda, ashimira abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, Abanyarwanda muri rusange ku bw’amahitamo.

Yongera gusaba Abanyarwanda muri rusange gukora cyane, bakanoza ibyo bakora kandi bafatanyije birinda kwigira ntibindeba bagashyira hamwe mu gukemura ibibazo biriho n’ibyo igihugu gishobora guhura nabyo.

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Phillipe wabaye uwa gatatu, we yatangaje ko kugeza ubu agitegereje mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora kuko ibi ari iby’ibanze.

Gusa Mpayimana avuga ko ajya muri aya matora icyo yashakaga ari ukugaragaza ko nk’Abanyarwanda bagomba kugaragaza uruhare rwabo mu kubaka Igihugu.

Avuga ko kuba ubu yagize amajwi make ugereranyije n’ayo yagize mu 2017, ibyo bitagaragaza ko ubushobozi bwe bwagabanutse ahubwo icya ngombwa ugukura kwa demokarasi y’Abanyarwanda, baba aricyo bemeje kikaba ari icyo.

Paul Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu ibarura ry’iby’ibanze by’amatora

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights