Byavugwaga ubundi saa 06h 00 za mugitondo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibiro by’amatora byagombaga kuba byafunguye kuri ubu si ko byagenze kuko byageze saa hafi saa 9h00 bataratangira gutora abaturage bamwe bahita bigendera n’aho mu bindi bice bimwe babura ibikoresho bibafasha gutora.
Tumwe mu duce tugifite impungenge ko abadutuyemo batari butore umukuru w’igihugu harimo Rurambo, homuri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo ndetse na Goma.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 20/12/2023, nibwo abaturage bo mu bice bitandukanye bya Congo, babyutse batonda umurongo bajya gutora abayobozi bazabayobora ku rwego rwa badepite na perezida w’igihugu.Gusa igitangaje kugeza ubu n’uko muri utwo duce twavuzwe haruguru bataramenya niba baributore kuko nta kimenyetso na kimwe cyabagaragarizaga ko bari butore kuko kugeza ubu ibikoresho by’ifashishwa mu gufasha abatora gutora ntibiragezwa ku ma biro y’itora.
Abatangiye gusubira mu ngo zabo badatoye, bavuga ko aya matora ateguye nabi ku buryo basa n’abarimo guta igihe.
Umwe mu baturage waganiriye n’ikinyamakuru kimwe cyo muri Congo yavuze ko abatasubiye mu ngo zabo bagitegereje kureba niba utu duce twa Rurambo n’ahandi harimo na warikale turi butore cyangwa niba ari ukubakereza.
Abatuye muri Uvira bavuga ko ngo ubuyobozi bwo muri utwo duce bavuga ko ibikoresho byari byazanywe ariko ngo imodoka zigenda zipfira mu nzira.Ni mu gihe CENI yari yatangaje ko MONISCO yemeye kubatiza indege yo kwifashisha mu matora nyuma y’uko Angola ibakuriye inzira ku murima ko itazabaha ubufasha.
Kugeza ubu amatora ararimbanyije ku bakandida biyamamaje.Tshisekedi na Moise Katumbi nibo bakomeje kuryana isataburenge.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO