Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeBreaking News: Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yatorewe kuba Perezida wa RDC muri...

Breaking News: Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yatorewe kuba Perezida wa RDC muri Manda ya kabiri

Komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri RD-Congo yemeje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yatsinze amatora yo ku wa 20 Ukuboza (12)  2023, n’Amajwi  ku mpuzandengo ya  73.34%.

Aya matora yari ahanganyemo abakandida 26 barimo Moïse Katumbi wagize amajwi 18.08%, Martin Fayulu wagize 5.33%, Denis Mukwege wabonye 0.22%, Radjabo Tebabho Sorobabho wagize 0.39%, Constant Mutamba wabonye 0.2% n’abandi bafite amajwi ari mu ijanisha rya 0%.

Ni amatora yatorewemo icyarimwe Perezida wa Repubulika, Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abayobozi b’Intara na za komine.

Ni amatora yaranzwe na za kidobya zirimo ibikoresho bitari bijyanye n’igihe, imashini zifashishwa mu matora zitakoraga neza, ndetse n’ubugizi bwa nabi bwabereye kuri site zimwe na zimwe z’itora.

Ibi byatumye CENI yongera iminsi yo gutora kugeza ku wa 21 Ukuboza 2023, bituma byibazwaho cyane n’ingeri zitandukanye, bamwe bagaragaza ko ari uburyo bwo kwiba amajwi.

Umuyobozi Mukuru wa CENI, Denis Kadima yabwiye Reuters ko nubwo ayo matora yaranzwe n’izo kidobya zingana uko, ntacyo bizahungabanya kuko ibyayavuyemo bizatangazwa ku wa 31 Ukuboza 2023 nk’uko byari byateganyijwe.

Kadima yahakanye ibyo komisiyo ayoboye ishinjwa bijyanye no kubarura amatora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agaragaza ko ari inshingano zayo gutangaza ibyavuye mu matora byihuse, ari yo mpamvu iri kwibanda ku mashini kurusha kwibanda ku mpapuro z’itora.

Ku wa 28 Ukwakira 2023, Komisiyo yigenga igenzura amatora muri RDC ihuriweho na Kiliziya Gatolika ndetse n’Abapolotesitanti yagiriye inama CENI yo kubarura ibyavuye mu matora yo kuri za site zitigeze zigaragaramo ibibazo.

Icyakora kuri iyi ngingo Kadima akagaragaza ko “ibyavuye mu matora bishingiye ku mahitamo y’abaturage” ndetse ko impamvu abatavuga rumwe na leta basaba ko yasubirwamo ari uko “bazi neza ko bazi ko batsinzwe, yemeza ko ari “abahombyi bateye impuhwe.”

Ku bijyanye n’abakozi ba CENI bashinjwe gufata nabi ibikoresho by’itora ndetse no gutoreshereza hanze ya za site zari zateganyijwe, Kadima yavuze ko “ibyo bitabaye hose kandi si CENI yari yabatumye” yemeza ko n’ababigizemo uruhare bazabiryozwa.

Ibyavuye mu matora by’ibanze byagaragajwe kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023, bigaragaza ko Tshisekedi ayoboye n’amajwi 72% mu majwi miliyoni 15,9 yari amaze kubarurwa kuri site z’itora 52.173 muri 75.969 yatoreweho.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights