Maandag, Februarie 17, 2025
Maandag, Februarie 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeBombori Bombori hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye na Reverien Ndikuriyo umukuru w’ishyaka...

Bombori Bombori hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye na Reverien Ndikuriyo umukuru w’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa bombori Bombori mu Ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi muri iki gihugu, aho Perezida Evariste Ndayishimiye na Reverien Ndikuriyo bakomeje guhangana mu nyungu za bo bwite. 

Iri shyaka mu minsi ishize ryateguye igiterane cy’amasengesho gitunguranye mu murwa mukuru wa politike i Gitega guhera le 25/01/2024 kizageza tariki ya 27 Mutarama 2024 gusa abayobozi bakuru baryo ntabwo bari kumvikana. 

Nyuma y’ayo masengesho hari hateganijwe inama rukokoma y’ishyaka CNDD FDD le 28/1/2024, ikaba yari yateguwe mu ibanga nk’uko amakuru Corridorreport.com ikura ku muntu wayo uri i Gitega abivuga. 

Icyatangaje bamwe mu barwanashyaka ba CNDD FDD, nuko imbonerakure zaje muri icyo giterane zari nke cyane, ugereranije n’abari basanzwe baza mu biterane bindi. 

Ni ibintu byatangaje bamwe mu barwanashyaka ba CNDD FDD kuko baherukaga gukora igiterane cy’amasengesho kirangiza umwaka wa 2023 mu ukuboza, cyitabiriwe cyane nubwo cyari cyabatwaye amafaranga meinshi mu buryo budasanzwe. 

Amakuru agera kuri Corridorreport.com aravuga ko hari icyuka kibi hagati ya Peresident Evariste Ndayishimiye na Reverien Ndikuriyo, ku bijanye n’ubuyobozi bw’ishyaka, aho aho aba bombi batari kumvikana ku uziyamamaza mu matora ataha y’umuyobozi w’iri shyaka. 

Abo bagabo bombi bakaba bari guhangana bishingiye ku nyungu zabo bwite ndetse benshi mu bayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi barambiwe iri hangana kuko ritari mu nyungu z’abaturage b’u Burundi. 

Tubibutse ko aba bombi bamaze igihe bavuga imbwirwaruhame zitandukanye zigaragaramo kuvuguruzanya gukomeye hagati yabo, aho Reverien Ndikuriyo yivugiye ko imipaka ihuza u Burundi ihana n’u Rwanda, itazongera gufungwa. 

Uyu yatangaje ko azagerageza kuganira na bagenzi be bo mu ishyaka rya FPR riri ku butegetsi mu Rwanda, aho yijeje abaturage b’ibihugu byombi ko bazumvikana ku bibazo bafitanye isano n’ifungwa ry’imipaka yose ihuza u Rwanda n’u Burundi. 

Ku rundi ruhande, Evariste ndayishimiye nawe yatangaje ko yagerageje ibiganiro hagati ya Guverinoma ye n’u Rwanda birananirana, avuga ko igihe cyari kigeze ko afata umwanzuro. 

Nyuma y’akanya nk’ako guhumbya Perezida Evariste Ndayishimiye yahise afata umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza u Rwanda n’u Burundi, ibintu benshi mu basesenguzi mu bya Politike bavuga ko byari biri mu nyungu za Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baheruka kugirana amasezerano y’ubufatanye. 

Uku kutumvikana mu ishyaka CNDD FDD na none kwemezwa na bamwe mu bayoboke ba ryo, aho bavuga ko bisigaye bigoye kumenya intumbero nyamukuru y’iri shyaka nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye agiriye ku butegetsi. 

Ikindi cyari cyababaje benshi mu barwanashyaka ba CNDD FDD, nuko bakomeje kwakwa amafaranga y’umurengera bakomeje gutanga y’imisanzu, ndetse no kuba Perezida Ndayishimiye ubwe yarafashe umwanzuro atagishije inama bagenzi be wo kohereza abasirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.  

Ku kijyanye n’amafaranga y’imisanzu, buri wese mu bayoboke b’ishyaka bamuha ibahasha (enveloppe) ye, agategekwa gushyiramwo amafaranga, kandi bivugwa ko n’abana bato bategekwa gushyiramwo amafaranga atari munsi ya 20.000fb. 

Bikavugwa ko hakusanyijwe akayabo k’amafaranga angana 402.000.000fb, kandi abarwanashyaka ba CNDD FDD batarabona impamvu iri shyaka rikusanya amafaranga muri buriya buryo, ndetse bagasanga ari ubusambo bukabije bakorerwa na Perezida Evariste Ndayishimiye. 

Uwaduhaye amakuru akomeza avuga ko iyo aya mafaranga y’imisanzu ageze ibukuru, abayobozi ba CNDD FDD bayarwaniramo kuko benshi muri bo bashyize inyungu zabo imbere aho gushyira imbere inyungu z’abaturage muri rusange. 

Ihangana riri hagati ya President Evariste Ndayishimiye na Reverien Ndikuriyo ku ugomba kuyobora ishyaka, byateje akaduruvayo i Gitega ku itariki ya 28 Mutarama 2024, birangira inama y’ishyaka yari iteganyijwe itabaye. 

Kugeza ubu ubwo twabakusanyirizaga aya makuru, aba bagabo bombi bari bakomeje guhangana hagati yabo, aho buri wese akomeje gushaka abamujya inyuma mu bayoboke ba CNDD FDD, akabikora mu nyungu ze bwite, atari ku nyungu rusange z’abaturage. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights