Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaBivuze iki kuri Kiliziya y’ u Rwanda? Hizihijwe imyaka 60 ibiro by’intumwa...

Bivuze iki kuri Kiliziya y’ u Rwanda? Hizihijwe imyaka 60 ibiro by’intumwa ya Papa bifunguwe mu Rwanda – Amafoto

Ku mugoroba wo kuwa 28 Kamena 2024, Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda byahimbaje isabukuru y’imyaka 11 Papa Fransisiko abaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi n’imyaka 60 Vatikani ifunguye Ambasade mu Rwanda.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta bari barangajwe imbere na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda. Hari kandi Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari baje ari benshi kwizihiza ibi birori.

Ku ruhande rwa Kiliziya Abepiskopi bari bakereye kwifatanya na mugenzi wabo Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda. Bari kumwe kandi n’abapadiri n’abihayimana baturutse mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda n’Abahagarariye imiryango y’Abihayimana.

Indirimbo zubahiriza Igihugu cy’u Rwanda n’iya Vatikani ni zo zabimburiye ubutumwa bwatanzwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

Ambasaderi Nduhungirehe na Myr Arnaldo Catalan

 

Mu ijambo yageje ku bitabiriye ibi birori, Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda, yagaragaje ko kuva Papa Fransisiko yatorwa yaharaniye guteza imbere ubuvandimwe n’umubano uzira imipika. Mu bikorwa by’ingenzi yakoze harimo inyandiko zibutsa abantu bose ko ari abavandimwe, amasezerano agamije ubufatanye mu guteza imbere ubuvandimwe buzira umupaka no kwamagana Intambara no kwihugiraho.

Yakomeje agaragaza ko ubu buvandimwe ndengamipaka, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ibugaragariza mu gutanga umuganda wayo mu kubaka iterambere ry’imibereho myiza binyuze mu bikorwa bitandukanye byita cyane ku batishoboye.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Ati “kuri ubu Kiliziya ifite Ibigo by’amashuri 3209 uhereye ku mashuri y’inshuke kugera kuri Kaminuza, ifite kandi Ibigo 180 by’amashuri y’Imyuga n’ubumenyi ngiro, Ibigo 43 by’Uburezi bw’Abafite ubumuga, Ibitaro 20, Ibigo nderabuzima 160, Inzu z’Ababyeyi 55, Ibigo by’Abageze mu zabukuru 43, Ibigo mbonezamirire 69, kandi ikomeje kubaka ibindi.”

Abihayimana bashimiwe uruhare bagira mu bikorwa na Kiliziya

Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan yashimye umubano mwiza n’ubufatanye byaranze imyaka 60 ishize Vatikani ifitanye n’u Rwanda umubano ushingiye kuri Ambasade, avuga ko ari urugero rwiza rw’umubano Papa Fransisiko yifuriza isi yose.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye ibi birori ari benshi

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yashimangiye ikerekezo cya Papa Fransisiko cyo guharanira ubuvandimwe ndengamipaka no kwimakaza amahoro. Avuga ko ari ingenzi cyane.

Yakomeje ashimira Kiliziya Gatolika mu Rwanda uruhare igira mu kubaka uburezi bufite ireme no gukwirakwiza serivisi z’ubuvuzi hirya no hino mu gihugu.

Biteganyijwe ko kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 y’umubano w’u Rwanda na Vatikani bizakomeza ku munsi w’ejo tariki 29 Kamena 2024, umunsi mukuru wa Petero na Pawulo ari nawo munsi mukuru w’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika.

Abepiskopi bitabiriye ibi birori
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye ibirori

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights