Umubikira yabyaye umuhungu mu mujyi wa Rieti uri mu Butaliyani hagati. Yavuze ko atigeze amenya ko yari atwite. Uyu mugore w’imyaka 31 yihutishirijwe ku bitaro ubwo yababaraga ku nda agatekereza ko byaba byatewe n’igifu.
Biravugwa ko uyu mubyeyi ukomoka muri Salvador, yise umwana we wavutse Francis arebeye kuri Papa uriho, nk’uko BBC yabyanditse. Umuyobozi w’umujyi wa Rieti, Simone Petrangeli yasabye rubanda n’ibitangazamakuru kubaha ubuzima bwite bw’uwo mubyeyi.
Amakuru yakwirakwiye ku Isi (…)
Umubikira yabyaye umuhungu mu mujyi wa Rieti uri mu Butaliyani hagati. Yavuze ko atigeze amenya ko yari atwite. Uyu mugore w’imyaka 31 yihutishirijwe ku bitaro ubwo yababaraga ku nda agatekereza ko byaba byatewe n’igifu.
Biravugwa ko uyu mubyeyi ukomoka muri Salvador, yise umwana we wavutse Francis arebeye kuri Papa uriho, nk’uko BBC yabyanditse.
Umuyobozi w’umujyi wa Rieti, Simone Petrangeli yasabye rubanda n’ibitangazamakuru kubaha ubuzima bwite bw’uwo mubyeyi.
Amakuru yakwirakwiye ku Isi yose aturutse muri uyu mujyi muto utuwe n’abaturage 47.700.
Uyu mubikira yahamagaje ambilansi ku wa Kane mu gitondo. Amasaha make nyuma y’ibyo yahise abyara umwana w’umuhungu ufite ubuzima bwiza.
“Sinigeze menya ko ntwite. Numvise gusa mbabara mu nda.” Uku niko yabwiye ibiro ntaramakuru bya Ansa.
Abantu bari mu bitaro bahise batangira gukusanya imyambaro n’imfashanyo kuri uwo mubyeyi n’umwana we nk’uko ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byabivuze.
Uyu mugore yabaga muri kuva (couvent) iri hafi ya Rieti, yita ku ngo z’abasheshe akanguhe.
Bagenzi be babana muri kuva bavuze ko batunguwe n’ayo makuru.
Umupadiri wo muri ako gace, Don Fabrizio Borrello yabwiye abanyamakuru ko uyu mubikira ateganya kwita kuri uwo mwana.
Ifoto y’Umubikira Roxana wabyaye yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Corriere Della Sera kiri gucukumbura aya makuru
Daily Maily yo yanditse ko uyu mubikira yitwa Roxana yabaye umubikira muri Nzeri umwaka ushize.
Yabwiye umubyaza we Anna Fontanella ati: “Ndishimye cyane. Ndumva ndi umubyeyi kuruta umubikira, ndatekereza ko bigaragara. Nahisemo kumwita Francis mu guha icyubahiro Papa utangaje uturuka muri Amerika y’Epfo. Nta cyaha nishinja. Nzirerera umwana mukuze.”
Yakomeje agira ati: “Ni impano ivuye ku Mana. Ntewe impungenge nke no kubikwirakwiza atari mu Butaliyani gusa, ahubwo no muri Salvador no ku Isi hose. Buri wese ari kubivuga. Buri wese ari kuvuga ibi kandi sinumva nzashobora gusubira mu gihugu cyanjye cy’amavuko, ntavuze Rieti.”
Umubikira Roxana yanditse ibaruwa isaba imbabazi ku mukuriye Elvira Petaraca – umubikira mukuru yarahiriye imbere muri Nzeri izuba riva ko azarinda isezerano ry’ubusugi, ubukene no kubaha: Inkingi eshati z’intumwa z’itegeko rya Yezu.
Uyu mubikira wageze mu Butaliyani mu mpeshyi y’umwaka ushize, akajya kuba muri kuva y’i Rieti, yabwiye abayobozi ko se w’umwana ari umugabo ukomoka muri Salvador ariko kugeza ubu ntaravuga izina rye.
Padiri Benedetto Falcetti yagize ati: “Byose byabaye mu Rugaryi ruheruka, hafi ya Werurwe cyangwa Mata ubwo yasubiraga muri Salvador kuvuguruza pasiporo ye.”
“Ntaravuga izina rya se ariko ndumva agomba kuba ari, twavuga ko ari umwe mu ncuti zikomeye ze za kera ubwo yari akiri muto. Ndatekereza ko bizagera akabwira se ko afite umuhungu bakabana, ariko sinzi igihe bizabera.” Uku niko yongeyeho.
Uretse kuba yarakaje umubikira wari umukuriye, yanateje umujinya ababikira bagenzi be babanaga muri kuva i Campomoro.
Umubikira umwe witabye telefoni muri kuva, wanasabye kudatangazwa izina, yagize ati: “Oya, mu by’ukuri ntabwo tugomba kumusura. Ibyo yakoze ntibikwiye na gato. Yahemukiye isezerano rye. Ntazagaruka hano.”
Massimo Casciani, umuvugizi wa musenyeri w’i Rieti, Delio Lucarelli, yagize ati: “Musenyeri ashobora kuzagera aho akamusura. Tuzakora iperereza ku mpamvu zaba zibyihishe inyuma, byashoboka ko umwana yavutse ku mibonano mpuzabitsina yumvikanweho, ariko na none ashobora kuba yavutse kubera ihohoterwa. Niyo mpamvu tugomba kubicukumbura.”

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO