Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruBitunguranye Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Bitunguranye Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Urubanza rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Ukwakira 2023 saa Tanu z’amanywa ariko rushyirwa saa Saba ku mpamvu umucamanza yavuze ko zatunguranye.

Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Umucamanza yatangiye yibutsa abari mu cyumba cy’iburanisha ko Ishimwe Dieudonné yarezwe ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Perezida w’Inteko iburanisha yavuze muri make uko urubanza rwagenze kuva ku munsi wa mbere kugeza ubwo uregwa aheruka kuburana.

Urukiko rwanzuye ko inyandiko z’abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro na ho izo bakoreye kwa noteri ziteshwa agaciro kuko zitavugisha ukuri.

Umucamanza yavuze ko Prince Kid ahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko Urukiko Rukuru rusanga yarasambanyije uwahawe kode ya VMF amufatiranye n’intege nke.

Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubera uwahawe kode ya VKF wabimushinje ko yakimukoreye inshuro eshatu.

Ku rundi ruhande ariko, yagizwe umwere ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina yashinjijwe n’uwahawe kode ya VBF wamushinjaga kumuhamagara mu ijoro amusaba kuryamana na we undi akamuhakanira.

Urukiko rwavuze ko rusanga ikimenyetso gishingiye ku majwi gitandukanye n’ibiteganywa n’itegeko.

Umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko cyari igihano cy’igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere Prince Kid akurikiranywe n’inkiko, rwamugabanyirije igihano akatirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Prince Kid agiye gufungwa mu gihe yaherukaga kurushinga na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, mu birori byabaye ku wa 1 Nzeri 2023.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights