Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeBitunguranye nyuma yo kwihuza kwa Nangaa na M23 bitumye Leta ya RD-Congo...

Bitunguranye nyuma yo kwihuza kwa Nangaa na M23 bitumye Leta ya RD-Congo ihamagaza Ambasaderi wayo i Nairobi na Dar es Salaam

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahamagaje ba Ambasaderi bayo i Nairobi n’i Dar es Salaam, nyuma y’amasaha make Corneille Nangaa wahoze akuriye Komisiyo y’amatora muri iki gihugu yihuje n’imitwe irimo M23.

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza ni bwo Nangaa wari kumwe n’abarimo Bertrand Bisimwa ukuriye Ishami rya Politiki muri M23 bashinze ihuriro bise Alliance Fleuve Congo.

Umuhango wo gushinga iri huriro rya Politiki ariko rinafite umutwe wa gisirikare wabereye i Nairobi muri Kenya.Nyuma y’iri huriro rigamije kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, RDC yahise yikoma Kenya ku bwo kwemera ko ririya huriro rishingirwa ku butaka bwayo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanye-Congo byatangaje ko nyuma y’ibyabaye, RDC yamaze gumagaza ba Ambasaderi barimo uwayo muri Kenya ndetse n’uwa EAC ufite icyicaro muri Tanzania, mu rwego rwo «kubagisha inama»

Bariya badipolomate bahamagajwe i Kinshasa, mu gihe Guverinoma ya RDC biciye muri Minisitiri Patrick Muyaya usanzwe ari umuvugizi wayo yari yatangaje ko Kenya igomba gutanga ibisobanuro. Ni Muyaya wanashimangiye ko kiriya gikorwa «kizagira ingaruka»

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights