Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeBihinduye isura! Umubano wa Kenya na RD Congo wajemo agatotsi kubera AFC

Bihinduye isura! Umubano wa Kenya na RD Congo wajemo agatotsi kubera AFC

Itangazo ry’ishingwa ry’iyi AFC ryagiye ahagaragara ku wa 15 Ukuboza 2023, ryatangajwe na Coroneille Naanga i Nairobi muri imwe mu mahoteli yo muri icyo gihugu, hari mu kiganiro abagize iyo Alliance bagiranye n’Itangazamakuru.

Mu bagaragaye mu mashusho yafatiwe muri icyo kiganiro n’itangazamakuru hanagaragaramo Bertrand Bisiimwa, uyu akaba ubusanzwe ari umuyobozi w’umutwe wa M23 uri mu rugamba uhanganye n’igisirikare cya Congo n’indi mitwe itandukanye yacyiyunzeho.

Guverinoma ya DRC ntiyashimishijwe n’ishingwa ry’uyu mutwe ndetse by’umwihariko bashenguwe no kuba igihugu cya Kenya cyaremeye ko kiriya kiganiro kikiberamo. Patrick Muyaya uvugira iyo guverinoma yahise avuga ngo “Kenya igomba kuduha ibisobanuro kuri uyu mutwe w’inyeshyamba wavutse.”

Muyaya yavuze ko Kenya nk’igihugu basanzwe bakorana mu kugarura amahoro muri DRC kitagombaga kwemera ko kiriya gikorwa cyabera ku butaka bwacyo. Ibi byakurikiwe n’igikorwa cyo guhamagaza Ambasaderi wa DRC wari muri Kenya, ibintu ubusanzwe bigaragaza ko hari igitotsi mu mubano w’ibihugu.

Ku ruhande rwa Kenya yo ariko yatangaje ko ntaho icyo gihugu gihuriye n’umutwe mushya wa AFC. Ibinyujije muri Minisiteri yayo y’ububanyi n’amahanga, Kenya yatangaje ko kuba kiriya kiganiro n’Abanyamakuru cyarabereye ku butaka bwa Kenya ari ukubera ko icyo gihugu cyemera amahame ya Demokarasi harimo n’ihame ryo guha Itangazamakuru Ubwisanzure. Ishimangira ko guverinoma itajya yinjirira ibikorwa by’itangazamakuru.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Kenya rivuga ko “Guverinoma yitandukanyije n’Imvugo n’igikorwa cyose kigamije kubangamira amahoro n’umutekano by’igihugu cy’inshuti cya DRC ndetse kandi yatangije iperereza rigamije kumenya imyirondoro y’ababigizemo uruhare kugira ngo harebwe niba hari aho ibyo bakoze binyuranyije n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.”

Kenya Kandi yemeje ko ikomeje gushyigikira ibikorwa byose bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri DRC. Bamwe mu Banyekongo ariko bo bari gusaba ko niba koko Kenya ntaho ihuriye n’ishingwa ry’uyu mutwe yabishimangira ita muri yombi uriya Coroneille Naanga na Bertrand Bisiimwa ikaboherereza DRC. Gusa kuri iyi ngingo ntacyo Kenya yabivuzeho uretse gusa kwemeza ko yatangije iperereza.

Umubano wa DRC na Kenya uzambye mu gihe hari hashize iminsi ibihugu byombi bidafitanye ikibazo. Icyakora hari bamwe mu banyepolitiki bo muri Congo bakunze gushinza Kenya kuba yaba ishyigikiye umutwe wa M23 urwana n’Ingabo z’icyo gihugu. Ibyo babishingira ku kuba Kenya nayo mu bihe bitandukanye yaragiye itangaza ko ishyigikiye Ibiganiro hagati ya DRC na M23 ndetse no kuba Ingabo za Kenya zari zaroherejwe mu butumwa bwa EAC muri DRC zaranze kurasa ku mutwe wa M23 nk’uko byakozwe n’iz’Uburundi.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights