Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruBIG Fizzo yatanze umuburo kuri The Ben  utegerejwe na benshi mu Burundi

BIG Fizzo yatanze umuburo kuri The Ben  utegerejwe na benshi mu Burundi

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku mazina ya The Ben ategerejwe mu gitaramo gikomeye azakorera mu Burundi ku wa 30 Nzeri 2023 ndetse na 01ukwakira 2023.

Iki gitaramo The Ben yahawe Miliyoni zirenga 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yemere gutaramira mu Burundi ku nshuro ye ya mbere.

Bamwe mu bahanzi n’abandi bafite aho bahuriye nabo mu Burundi, ntabwo bigeze bishimira uburyo The Ben agiye guhabwa ayo mafaranga yose kandi n’ubundi hari abandi bahanzi mu Burundi bakomeye kandi batanga ibyo byishimo.

Mu butumwa umuhanzi Mugani Désiré w’imyaka 45 uzwi ku mazina ya Big Fizzo yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp, yibukije The Ben ko uko byagenda kose akwiye kwibuka ko agace ajemo gafite ukayobora.

 

Big Fizzo yagize ati “Ngo The Ben agiye kuza mu Burundi koko?? Amenye ko aje mu gace gafite ba nyirako.”

Ibi Big Fizzo abitangaje nyuma y’igihe gito abandi barundi benshi bavuga ko umuziki wabo bawutesha agaciro ku bwo guha amafaranga y’umurengera The Ben kandi nabo ubwabo bashobora gutanga ibyo byishimo.

Nubwo ibyo byose bivugwa, The Ben n’umugore we Pamella, bamaze kwemeza ko bazaba bari kumwe muri iki gitaramo, aho mu buryo bwo kumureba hazinjira umugabo hagasiba undi.

umuhanzi Mugani Désiré w’imyaka 45 uzwi ku mazina ya Big Fizzo

 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights