Joe Biden wiyamamariza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabwiye abamusaba kureka abandi bakayobora ko atabikozwa.
Yabibwiye abaturage bo muri Detroit ubwo yiyamamazaga kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024.
Abamusaba kureka kwiyamamaza bamunenga ko ashaje kuko arite imyaka 81 ndetse ko mu biganiro mpaka no mu mbwirwaruhame asigaye ze yagaragaje intege nke.
Biden we avuga ko abamushinja ubusaza batazi agaciro ko gukura kuko ari bwo ngo umuntu agira ubunararibonye bwo kuyobora.
Yagize ati .” Ndi kwiyamamaza kandi tuzatsinda, ni njye ishyaka ryanjye ryahisemo, nta ho nzajya.”
Akomeza agira ati.” Uko imyaka yiyongera ni ko n’ubwenge bwiyongera, Abanyamerika bakeneye umuyobozi ntibakeneye ununyagitugu.
Yaburiye Abanyamerika ko nibatora Donald Trump bazaba bikururiye ibibazo bikomeye.
Biden uri kwiyamamariza manda ya kabiri yavuze ko natorwa mu minsi ijana ya mbere hari ibyo azitaho.
Muri byo harimo; gukaza itegeko ryo gukuramo inda, itegeko rya Lewis ry’uburenganzira bwo gutora, kuzamura umushahara fatizo ndetse no guca urugomo rukorwa n’abatunze imbunda.
Ibi byose ariko ngo bizamugora mu gihe inteko ishinga amategeko imitwe yombi hatazaba harimo umubare munini w’Abademokarate.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO