Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeBidasubirwaho, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yamaze gutsindwa intambara iri kubera mu burasirazuba...

Bidasubirwaho, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yamaze gutsindwa intambara iri kubera mu burasirazuba bwa RDC?

Bidasubirwaho, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yananiwe kurangiza intambara ibera mu burasirazuba bw’igihugu cye, ndetse no kuyitsinda bikaba biri kure nk’u kwezi. 

Ni ibikubiye mu byo abasesenguzi bakomeje gutangaza, nk’uko bigaragara mu nkuru ya Kigali Today. 

Umwe mu basesenguzi ukurikiranira hafi politike yo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko burigihe Perezida Félix Tshisekedi ahora ashyira ibibazo bye ku bandi 

Akomeza avuga ko gukora Politiki muri buriya buryo biba ari ukongera ibibi no guhunga icyo wagakwiye gukora kugira ngo ibibazo birangire. 

Yavuze ko ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari bimwe Perezida Félix Tshisekedi yasanzeho, kandi bisinziriye, none aho bigeze bikaba birenze ubushobozi bwe mu kubikemura abihereye mu mizi. 

Yabivugiye mu kiganiro cyitwa aramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda ku wa Mbere, tariki ya 26 Gashyantare 2024. 

Muri icyo kiganiro, Hon Evode Uwizeyimana, yagize ati: “Ibibazo byo muri Congo bikomoka ku gihe cy’Abakoloni, uko imipaka yakaswe. Kwemera ko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda ari abanyekongo ubundi ukabihakana, ibyo biba ari ukwivuguruza.” 

Avuga ko imyigaragambyo ikunze kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iterwa no kuba ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nka leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitamagana u Rwanda. 

Ati: “Wabonye ko bibasira inyubako za MONUSCO n’imodoka zayo bakanatwika amabendera ya biriya bihugu, ni ukuvuga ko ibyo ngibyo ubwabyo, ni nko gukorwa n’isoni (ku ruhande rwa Felix Tshisekedi) ntiyemera ko intambara yamunaniye kandi ari yo mahitamo yahisemo.” 

Evode yasobanuye ko hatsinda impamvu kuruta uko hatsinda ubwoko bw’imbunda umuntu afite. 

Yagize ati: “Nubwo imbunda na zo zigira icyo zimara ariko umwenegihugu urwanira uburenganzira bwe, we aba yiteguye gupfira ku butaka bwe arwanira, kuruta umucanshuro urwanira inyungu no ku kibazo atazi.” 

Uyu musesenguzi yavugiye muri kiriya kiganiro ko “gufata ingabo ninshi z’ibihugu bitandukanye, zifite imyumvire itandukanye zigahurizwa mu mitwe yitwaje intwaro, rimwe na rimwe itaratojwe neza kandi itazi iby’urugamba, amabwiriza (commandement) y’urugamba ntiyahura.” 

Akomeza ati: “Hari abafite impamvu y’urwango, hari abaje gutabara igihugu batazi impamvu baje kugitabara kubera inyungu z’abayobozi b’ibihugu byabo, abo bose kubahuriza hamwe ukabaha amabwiriza ntabwo byoshoboka habe nagato.” 

Basobanura ko urugamba ari impamvu bityo ko niyo wazana ingabo nyinshi, ibikoresho byinshi, ariko impamvu zidahuye utatsinda urugamba. 

Akenshi ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bwegeka Intambara ishyamiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo n’abacancuro barwana ku ruhande rwa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Rwanda na rwo rukabihakana bwivuye inyuma. 

Ikiganiro Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo aheruka gukorana n’itangazamakuru i Kinshasa, kikaba cyarananyuze kuri televisiyo y’igihugu cya RDC, yavuze ko u Rwanda rukijijwe n’amabuye y’agaciro, ndetse n’ibiribwa rusahura igihugu ayoboye. 

Muri icyo kiganiro yumvikanishije ko u Rwanda ari rwo ntandaro y’ibibazo RDC ihura nabyo ndetse aza no kwamagana umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) uherutse gusinyana amasezerano n’u Rwanda. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights