Donderdag, Desember 12, 2024
Donderdag, Desember 12, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeBidasubirwaho abasirikare b’u Burundi banze kurwana na M23 bakatiwe igifungo cy’imyaka 30

Bidasubirwaho abasirikare b’u Burundi banze kurwana na M23 bakatiwe igifungo cy’imyaka 30

Urukiko rwo mu Burundi rwakatiye igifungo kigera ku myaka 30 abasirikare 272 banze kurwanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyemezo cyo kohereza abasirikare b’u Burundi muri RDC cyashingiye ku masezerano ba Perezida b’ibihugu byombi bagiranye muri Kanama 2023, yari afite agaciro ka miliyari eshanu z’amadolari.

Aba basirikare boherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Muri teritwari ya Masisi, M23 yahiciye abasirikare b’Abarundi benshi, abandi ibafata mpiri kuva mu Ugushyingo 2023 kugeza muri Gicurasi 2024.

Nyuma yo kurushwa imbaraga na M23 guhera mu Ugushyingo 2023 ubwo abasirikare b’u Burundi bagabaga igitero ku birindiro by’uyu mutwe muri Kitshanga, bamwe muri bo batangiye kwanga gusubira ku rugamba, basobanura ko batazi icyo barwanira. Hari n’abinubiye kwambikwa impuzankano y’igisirikare cya RDC no kudahabwa ibikoresho bikwiye.

Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gucyura abasirikare banze kurwana guhera mu Ugushyingo 2023 kugeza muri Gashyantare 2024, yifashishije indege n’ikiyaga cya Kivu. Muri rusange, abagera kuri 274 bari bafungiwe mu ntara ya Rumonge, Ngozi, Ruyigi na Bururi.

Mu rubanza rwatangiye muri Gicurasi 2024, aba basirikare bashinjwe kutubahiriza amategeko y’Umukuru w’Igihugu, kwigumura no kugambanira igihugu. Nta n’umwe wari ufite umunyamategeko umwunganira.

Uru rukiko rwafashe icyemezo cyo kugira abere babiri muri bo, abandi rubakatira igifungo cy’imyaka 30, igifungo cy’imyaka 25, abandi bakatirwa imyaka 20. Bose uko ari 272, baciwe ihazabu y’amadolari ya Amerika.

Ubwo uru rubanza rwatangiriraga mu ntara ya Rutana, aba basirikare barimo ba Colonels na Majors babwiye urukiko ko ibyo bakoze byose byashingiraga ku mabwiriza bahabwaga n’ababakuriye. Bari basabye Leta kubagira abere, ikabasubiza mu kazi kabo.

Nyuma yo gukatirwa, bagaragaje ko barengana, bateguza ko bateganya kujuririra icyemezo cy’urukiko.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights