Woensdag, November 13, 2024
Woensdag, November 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaBeterehemu aho Yezu yavukiye nta Noheli bizihije bari mu ntambara -Amafoto

Beterehemu aho Yezu yavukiye nta Noheli bizihije bari mu ntambara -Amafoto

Amakuru agera kuri Corridorreport.com avuga ko mujyi wa Beterehemu, aho Yezu yavukiye ari nta birori byabaye byo kwizihiza ivuka rye nkuko byari bisanzwe mu Yindi myaka ishize.

Aya amakuru avuga ko nta munezero, nta bana, nta Père Noël/Santa. Uno mwaka nta birori na bicye byahabaye nyuma y’uko intambara ihuje Israel na Hamas ikomeje gufata indi ntera.

Nkuko byagiye bigaragazwa nta ndirimbo za Noheli zihari, nta twa tuzu tugurishirizwamwo ibirugu duhari ahubwo, igishusho cyerekana akana Yezu/Yezu kavutse gikikijwe n’ibibuye n’intsinga, akaba ari cyo cyashyizweho nk’ikimenyetso cyo kwibuka abana bo muri Gaza.

Mu rusengero rwa Nativity Church nta muntu n’umwe ngo wagaragayeyo,bikaba bitari bisanzwe ugereranyije n’ibindi bihe nkuko byagarutsweho n’umwe mu bapadiri biryo dini.

Ati: «Maze imyaka 12 ndi umupadiri kuri uru rusengero. Navukiye i Betelehemu, sinari bwigere mbona ibintu nk’ibi.No mu gihe cya Covid ibintu ntibyari bimeze uku.»

Yakomeje agira Ati: «Dufite benewacu na bashiki bacu muri Gaza nicyo gituma bigorana guhimbaza…ariko ni byiza ko duhurira hamwe mu masengesho».

Cardinal Pierbattista Pizzaballa ukuriye Kiliziya Gatolika I Yeruzalemu ari I Betelehemu, aho yagiye gutanga ubutumwa bw’inkuru nziza y’ivuka rya Yezu no guhumurira abakristu
Aha niho bavuga ko ariho Yezu yavukiye

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights