Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeBertrand Bisimwa yashyize umucyo kubagabo 3 bishwe na FARDC maze bikegekwa kuri...

Bertrand Bisimwa yashyize umucyo kubagabo 3 bishwe na FARDC maze bikegekwa kuri M23

I Bukombe muri Teritwari ya Rutsuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zirashinjwa kwica abasivile batatu.

Amakuru agera kuri corridorreport.com avuga ko imirambo yabo bishwe yabonetse kuwa gatatu mu gace ka Mashiga muri Groupema ya Bukombo.

Andi makuru avuga ko iriya mirambo ari iy’abantu bari babanje gushimutwa na Wazalendo, FDLR na FARDC, nyuma baza gusangwa aho biciwe.

Perezida Bertrand Bisimwa nawe yemeje iby’ayamakuru akoresheje urubuga rwa X, yagize ati: “Ku nanirwa kw’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, bahisemo ibikorwa byo guhungabanya umutekano barangiza bagakora propaganda z’ibinyoma. Abasanzwe bapfuye bari bashimutiwe i Bukombo, bashimuswe n’ihuriro ry’abarwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa.”

Kumbugankoranyambaga, Abanyamakuru bakorera mu kwaha k’ubutegetsi bwa Kinshasa, bakomeje gutangaza ko iriya mirambo y’iciwe mu bice bigenzurwa n’Ingabo za M23.

Bwana Justin, uherereye i Bukombo, yabwiye itangazamakuru ati: “Bigaragara ko iriya mirambo yazanwe i Bukombo, ariko urebye aho yarirambitse siho y’iciwe. Nta gushidikanya bishwe n’Ingabo z’irwanirira Guverinoma ya Kinshasa, barangije baza guta imirambo hano mu bice byo muri Bukombo.”

Bertrand Bisimwa uyobora umutwe witwaje intwaro wa M23

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights