Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruBenshi twabayeho mu buryarya! Dore Impamvu yatumye Jenoside ishoboka mu gihugu cyari...

Benshi twabayeho mu buryarya! Dore Impamvu yatumye Jenoside ishoboka mu gihugu cyari gifite hejuru ya 80% by’abakristu

Reka tugaruke inyuma gato mu mwaka ushize aho tariki ya 28 Ukuboza 2023, aribwo abapadiri batatu b’Abayezuwuti [Padiri Uwineza Marcel, Padiri Michel Segatagara Kamanzi na Padiri Elysée Rutagambwa] bamuritse igitabo cyabo “Reinventing Theology in post-Genocide Rwanda Challenges and hopes” cyangwa se “Kongera gutekereza ku Mana nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994, ibibazo n’icyizere.”

Igikorwa cyo kumurika iki gitabo, cyabereye muri St Famille Hotel, cyitabiriwe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda[ari nawe wari umushyitsi mukuru], Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangungu, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi wa Kibungo, Umunyamabanga mu biro by’intumwa ya Papa mu Rwanda, abihayimana banyuranye n’abandi batandukanye.

Aganira na Kinyamateka, Padiri Marcel Uwineza, umwe mu banditse iki gitabo akaba anayoboye Kaminuza y’Abayezuwiti muri Kenya [Hekima Univerity College], yavuze ko banditse iki gitabo bagamije gutanga umusanzu wabo mu kuba ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba ahari ho hose.

Yagize ati “Ni byiza turasenga, ni byiza guverinoma iragerageza gusana imitima y’Abanyarwanda, ni byiza Kiliziya yagize uruhare mu kunga Abanyarwanda ariko se nkatwe Umuryango w’abayezuwiti twatanga umusanzu wacu gute. Mu gitabo cyacu rero twashakaga kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha ndengakamere.”

Padiri Uwineza akomeza avuga ko bashakaga kumenya impamvu Jenoside yashobotse mu gihugu cyari gifite abakiristu barenga 80% by’abaturage.

Ati “Bishoboka gute ko habayeho Jenoside? Ubukristu bwari bwagiye he? Ni iki kitagenze neza mu gutekereza Imana? Ese si ngombwa kongera gutekereza imyumvire yacu n’ishusho dufite ku Mana? Kuko Imana ntihinduka ariko imyumvire yacu irahinduka n’imyumvire yacu ku Mana irahinduka.”

“Niyo mpamvu rero twahisemo ko twagombye kongera gutekereza imyumvire y’Abanyarwanda n’uburyo bumva Imana mu Rwanda. Ariko tukareba ibibazo, (challenges) n’icyizere kuko ntitwavuga ibibazo gusa tudatanga n’icyizere.”

Padiri Uwineza yavuze ko bashingiye ku byo babonye mu bushakashatsi bakoze, basanze Abanyarwanda benshi barabayeho mu buryarya aho kubaho mu kuri, ari nayo mpamvu Jenoside yashobotse mu gihugu cyari gifite abakristu barenga 80%.

Ati “Benshi twabayeho mu buryarya, ntitwabayeho mu kuri ngo tubone ikibi tucyange twivuye inyuma, ahubwo twarakiretse kiza iwacu, twumva ko abantu bashobora kubaho abandi bakicwa kandi ubuzima bugakomeza. Icyo rero ni icyaha gikomeye ndengakamere, kwemera ko ikibi kiza iwacu tukacyemera. Bikira Mariya i Kibeho yadusabye gusenga nta buryarya, Kardinali yabigarutseho.”

Ashingiye kuri ibi, Padiri Uwineza yasabye abanyarwanda muri Rusange kubaho mu kuri.

Ati “Dushaka guhamagarira abantu kubaho nta buryarya, kubera ko Yezu atarobanura, nta muhutu nta mututsi kuri Yezu, guhamagarira abantu ko Umuyobozi w’ukuri urenze ari Yezu Kristu.”

“Kugira ngo tugire ubumwe burambye ni ugukomeza gushingira ku kubaka umuco w’ukuri no kwanga ikibi, icyaha, umuntu agahabwa agaciro, kuko kwica umuntu ni ukugaya Imana yamuremye. Abanyarwanda bafite ibikomere bitandukanye, umutahe wacu rero, turahamagarira buri wese, gufatanya muri iyi nzira kugira ngo twese dukire imitima. Iki ni igitabo cy’isanamitima.”

Padiri Uwineza yakomeje avuga ko ubutumwa bw’ingenzi bukubiye muri iki gitabo ari ubujyanye n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Yagize ati “Muri iki gitabo, tureba ku mateka, ni iyihe mpamvu twagize Jenoside, tureba ahandi Jenoside zabaye ndetse tukagereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi, [Ese hari icyo twabyigiraho? Ese hari aho bihuriye?] Tureba kandi ku burezi, ni gute twagira uburezi bufite indangagaciro (Myr Rukamba niwe wabigarutseho muri Shapitire ye).”

“Muri iki gitabo kandi, Kardinali Kambanda agaruka ku nzira y’Ubumwe n’ubwiyunge muri iyi myaka ikabakaba 30 tumaze, ni gute Kiliziya yafashije mu isanamitima, abantu bakababara ariko bakanababarirana. Tureba, ni gute abantu bapfira muri za Kiliziya kandi tuhita ahantu hatagatifu? Ese ntitwaba duhamagariwe kongera kureba neza no kongera kugaruka kuri za kirazira? [kirazira kwica umuntu, kirazira gukorera ikibi mu nzu y’Imana,..], Tugaruka kandi mu buryo bwo kwibuka, kubabara, tukabihuza n’uburyo abantu babana. Mu gitabo harimo n’ibivuga ku kurengera uburenganzira bwa muntu.”

“Tunazirikane ko hariho benshi bitanze abantu benshi bakabaho. Muri iki gitabo tuvuga abarokotse, n’ababafashije kurokoka ndetse bamwe bakaba banapfa. Nabivuzeho ngaruka kuri Felicite Niyitegeka witanze. Ikindi turebamo ni umutahe wa Kiliziya mu kubaka Kiliziya.”

Padiri Uwineza yongeyeho ko muri iki gitabo harimo shapitire igaruka ku buyobozi u Rwanda rukeneye, bwarufasha ku buryo abantu babasha kubana neza mu mahoro.

Ati “Turamutse dufite Ibitekerezo by’Imana ariko dufite ubuyobozi bubi, ntabwo twagera kure. Icyiza, n’uko kumurika iki gitabo byahuriranye n’umunsi abana bishwe na Herode, [ubuyobozi bubi bwica] noneho tuzirikana inzirakarengane nyinshi zishwe.”

Padiri Uwineza avuga ko iki gitabo kigenewe abantu bose bashobora kuba babasha gusoma bakumva neza [Abanyeshuri muri za Kaminuza, Abapadiri bafite ibikomere, Abashumba ba Kilizya, Abigisha muri za kaminuza n’abandi]. Ati “Ni igitabo cyafasha mu bumwe n’ubwiyunge, muri MINUBUMWE, kuko tuvuga Tewolojiya muri kontegisiti y’u Rwanda. Ni igitabo gifasha kutwegereza Yezu Kiristu.”

Kugeza ubu, iki gitabo kiboneka kuri internet wanditsemo umutwe w’igitabo, uyoborwa aho wagikura, Gusa, barateganya kukizana mu masomero yo mu Rwanda.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights