Nyuma yo kurahirira kuyobora Congo hatarimo ibice by’iki gihugu bigenzurwa n’umutwe wa M23, mu ijambo rye,Tshisekedi yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba avuga ko azagikemura.
Yatangiye ashimira abaperezida bitabiriye irahira rye kandi ashimira igihugu cya Angola cyahaye komisiyo y’amatora Ceni inkunga y’ibikoresho, ashimira n’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwabafashije muri iki gihe cy’amatora, ashimira n’abaturage ko bamutoye.
Agaragaza ko abaturage ba Congo bubashye umurage basigiwe n’abakurambere babo bamutora avuga ko azubaha itegeko nshinga ryabo kandi ko ibyo yatangije muri manda ye ya mbere azakomeza kubiharanira, ati “Icyizere mwongeye kungirira bwa kabiri sinzagitatira.”
Yakomeje ashimira ishyaka rye ryamuhisemo, ashimira abakandida perezida bemeye kumushyigikira ndetse na sosiyete sivile zamushyigikiye, ashimira n’abamurwanya bitabiriye amatora
Ati “Ihangana riba rikomeye ariko intsinzi iraryoha, nzasaba inteko inshinga amategeko ishyireho umuvugizi wa oposisiyo mu buryo buteganyijwe n’amategeko yacu, nzayobora nkurikije ibyo igihugu gikeneye.
Ati: “Nzashyiraho uburyo bushoboka bwo guhanga imirimo y’urubyiruko n’abagore n’abafite ubumuga, kandi nzakora uko shoboye ifaranga ryacu rirusheho kugira agaciro. Nzashinga inganda zibasha kugabanya ibitumirwa mu mahanga ahubwo bigatunganyirizwa hano.
Ku bibazo by’umutekano yagize ati: “Nzashyira imbaraga mu mutekano ndangiza ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo nk’uko nabyiyemeje muri manda yanjye ya mbere.”
Yasoje ijambo avuga ko azakoresha ibyo bafite kugirango akosore amakosa yakozwe mbere, ngo kuko yigiye ku byabaye, anavuga ko atazigera agambanira abaturage ba Congo.
Tshisekedi arahiriye kuyobora manda ya kabiri mu gihe Ibintu ntibyifashe neza mu ishyaka UDPS rya Tshisekedi nyuma y’uko batavuga rumwe ku byavuye mu matora.
Uyu mwuka wo kutumvikana watangijwe n’umunyamabanga mukuru w’i Shyaka rya Udps Augustun Kabuya Tshilumba, aho avuga ko atemera ibyavuye mu matora aherutse kuba muri RDC.
Ni nyuma yo gushyira itangazo hanze rimenyesha ko amatora aheruka kuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabayemo “uburiganya” bukomeye.
Rivuga ko Komisiyo yigenga ishinzwe gutegura Amatora CENI, yagize uruhare muri ubwo buriganya kuko ngo iyo idashyiramo akaboko, yakabaye yari gusesa ibyavuye mu matora mbere y’irahira rya Tshisekedi riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.
Iri tangazo rije mu gihe abatavuga rumwe na Leta ya Congo barimo Moise Katumbi, Martin Fayulu n’abandi bateguye imyigaragambyo yo kuburizamo irahira rya Tshisekedi.
Gusa Polisi y’i Kinshasa yavuze ko iri maso yiteguye guhangana na buri kimwe cyose cyakoma mu nkokora uyu muhango w’irahira rya Perezida Tshisekedi.
Mu minsi ishize, nibwo Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisiimwa, yatangaje ko ahari ibice uyu mutwe uyobora hatazagendera ku mabwiriza y’Umukuru w’igihugu wa DRC, Antoine Felix Tshisekedi watowe tariki 20 Ukuboza 2023.
Bertrand Bisiimwa yabitangaje tariki 2 Mutarama 2024, mu itangazo yasohoye agira ati “Tshisekedi n’ubuyobozi bwe bwanze gukemura ikibazo cy’umutekano mucye, icy’iterambere no guteshwa agaciro biri mu Burasirazuba bwa Congo, binyuze mu biganiro nkuko byemejwe n’abahuza.”
Itangazo rikomeza rigira riti “Ikindi bahisemo kwima uburenganzira miliyoni z’abaturage batuye muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, babuzwa gutora abayobozi babo. Ibi bikaba bituma ntaho abari muri ibi bice bahuriye n’ibyavuye mu matora, bityo Tshisekedi akaba adafite ubushobozi kuri utu duce.”
Bisiimwa yatangaje ibi mu gihe Antoine Felix Tshisekedi, byavuzwe ko ari we watorewe manda ya kabiri yo kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu matora yabaye yabayemo uburiganya yabaye tariki 20 Ukuboza 2023.
Ni intsinzi itarakiriwe neza n’abari bahanganye na Perezida Tshisekedi mu matora, ndetse basaba ko ibyayavuyemo biteshwa agaciro hagategurwa ayandi matora.
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 butangaza ko bwamaze kwiyunga n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, riyobowe na Corneille Nanga Yobeluo, ubu wamaze kugera mu bice biyobowe na M23 muri Teritwari ya Rutshuru.
DRC ihangajye n’ibibazo by’umutekano mukeya mu mijyi itandukanye, kubera ibikorwa byo kwamagana ibyavuye mu matora.
Ibi biriyongera ku mirwano ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, imaze igihe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.
Hari umutekano muke muri Kivu y’Amajyepfo mu bice bya Pfizi hamwe no muri Beni agace kayogojwe n’umutwe wa ADF.
Perezida Tshisekedi wamaze kurahira nk’’umukuru w’igihugu, afite inshingano zo kugarura amahoro, nubwo ashinjwa kwanga kujya mu biganiro n’inyeshyamba za M23, ahubwo akaba arimo guhuza ubushobozi bujyanye n’igisirikare mu gutsinda burundu uyu mutwe.
Ingabo zavuye mu gihugu cy’u Burundi zamaze kugezwa muri DRC, aho zigomba guhangana na M23, ingabo zivuye muri Afurika y’Epfo na Malawi na zo zamaze kugera mu Burasirazuba bwa Congo, aho zirimo gutegura ibitero byo kurasa abarwanyi ba M23, izi ngabo zikazakorana n’iza Tanzania zisanzwe muri MONUSCO muri DRC.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO