Benjamin Mbonimpa umuhuza bikorwa wa M23, yagaragaje ko hari umupango ukomeye wo kurwanya ingabo za RDC ndetse n’izindi z’abanyamahanga zikomeje kubuza umutekano abaturage.
Benjamin yabinyujije kuri X nyuma y’uko ihuriro ry’Ingabo za RDC zari zongeye gusubukura gutera ibisasu biremereye mu baturage, aho no kuri iki cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2024, bagabye ibitero mu gace kari mu nkengero za Sake, Bwemerimana, n’ahandi, muri teritware ya Masisi.
Benjamin Mbonimpa yagize ati: «n’ubwo ingabo z’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, zikomeje kugaba ibitero mu baturage baturiye Sake na Bwemerimana, ariko nti bya bujije ko M23 ibakubita, twa bakubise kandi tubarwanya kinyamwuga. »
Yakomeje agira ati: «Gusa niba ingabo za FARDC naziriya za banyamahanga badahagaritse kugaba ibitero mu banyekongo, si mbahisha, hari umupango ukomeye wo kumaraho ziriya mbaraga z’umwijima, kugira ngo Abaturage ba RDC bagire amahoro. »
Mu mirwano yasakiranije ihuriro ry’ingabo za FARDC na M23, mu masaha y’igitondo cyo ku Cyumweru, bya vuzwe ko muri urwo rugamba ko rwa guyemo abasirikare benshi b’u Burundi, aba Afrika y’Epfo, n’ingabo za RDC.
Iyo mirwano kandi M23 iza kuyifatamo ibikoresho byinshi bya gisirikare, harimo imbunda zirasa kure izo bita iza «mizinga. »
Ibi byemejwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aho yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, twa bakubise kandi twa bambuye n’imbunda zirasa kure.” Lawrence Kanyuka, nti yahwemye no kwigamba ko M23 yarwanye kinyamwuga.
Ati: “Mu rugamba M23 yarwanye, kuri iki Cyumweru, yarwanye mu buryo bwa kinyamwuga.” Kurundi ruhande hari amakuru yatanzwe n’abaturage baturiye ibyo bice bavuga ko mu bice bya Bwerimana ko muri urwo rugamba rwari rushamiranije ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na M23 ko rwa guyemo abasirikare benshi b’u Burundi n’aba Afrika y’Epfo.
Ati: “M23 yishe abasirikare barenga 49 bapfiriye neza hafi na Bwemerimana, barimo Ingabo z’u Burundi n’aba Afrika y’Epfo.”
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO