Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeImikinoBayise Motar FC! Byinshi ku ikipe ikinamo abamotari gusa ikanatozwa n’uwahoze ari...

Bayise Motar FC! Byinshi ku ikipe ikinamo abamotari gusa ikanatozwa n’uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports. Amafoto

Niba usanzwe ukurikira umupira w’amaguru mu Rwanda, si ubwa mbere waba wumvise ikipe yitwa Motar FC ikomeje kwitwara neza mu cyiciro cya gatatu ndetse no kumenyekana cyane.  

Ni ikipe yashinzwe ndetse inakinamo abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za Moto (abamotari), ikaba itozwa n’uwahoze akina muri Rayon Sports witwa Uwimana Abdul uzwi nka Gakara. 

Ubusanzwe Motar Football Club ni ikipe ikina mu cyiciro cya gatatu mu Rwanda ndetse iyoboye itsinda ry’amakipe ahagarariye Umujyi wa  Kigali, ikaba nta mukino n’umwe iratsindwa bityo bikaba biri kuyiha amahirwe yo gukina imikino ya nyuma ya kamarampaka (Playoffs) ishobora gutuma izamuka mu cyiciro cya kabiri. 

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na  Kigali Today (KT) dukesha iyi nkuru, Perezida w’ikipe ya Motar FC Habiryayo Aloys Patrick, yagarutse ku buryo iyi kipe yashinzwe, icyari kigamijwe ndetse akomoza no ku ntego iyi kipe ifite muri Ruhago nyarwanda.  

Iyi kipe ngo yashinzwe umwaka ushize wa 2023 kuko uyu ni umwaka wa mbere iri gukina. Ni ikipe kandi yashinzwe na bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto (abamotari). 

Patrick yavuze ko nyuma yo kwisuzuma bagasanga hari igihe baba bakeneye kuruhuka mu gihe bavuye mu kazi ndetse n’aho bashyira amarangamutima yabo nyuma y’akazi, bahisemo gushinga ikipe mu rwego rwo kuruhuka kuko abamotari bose bashaka gukina bisanga mu kibuga.  

Ikindi kandi, abamotari baricaye bareba muri gahunda z’icyerekezo cy’Igihugu basanga bagomba gutanga umusaruro wabo binyuze mu kuzamura impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru cyane ko harimo ibyiciro byinshi birimo n’iby’abana bato badakora uyu mwuga. 

Abajijwe niba iyi kipe ikinamo abamotari gusa yagiz ati “Mu by’ukuri ikipe Motar FC ntabwo ikoresha abakinnyi batwara moto gusa, kuko intego yacu ari ukuzamura abana bakiri bato ndetse no guteza imbere siporo mu Rwanda. Tugerageza gushyiramo abandi bakinnyi, gusa umubare munini dufite ubanza mu kibuga abenshi ni abamotari kandi tubona bazatugeza mu cyiciro cya mbere.” 

Patrick asubiza umunyamakuru wari umubajije ikintu iyi kipe yishimira kurusha, yagize ati “Ikintu cya mbere twishimira nka Motar FC, ni uko ku mwaka wacu wa mbere tutaratsindwa kuva twatangira, ikindi twishimira ni uko iyo turimo turakina tubona abafana benshi biganjemo abaturage ndetse n’abamotari baparitse barimo barareba ikipe yabo.” 

Yakomeje agira ati “Iyo twagiye gukina mu Ntara baraduherekeza ndetse kandi biduha icyizere ko tuzagera ku nzozi zacu zo gukina mu cyiciro cya mbere nubwo hari ibyo tugiswabwa.” 

Kuri ubu ikipe ya Motar FC ifite abakinnyi benshi bibumbiye mu byiciro bitatu ari byo; icyiciro cy’abana bato, icyiciro cy’abakanyujijeho ndetse n’icyiciro cy’abakinnyi bakina mu cyiciro cya gatatu cya shampiyona y’ u Rwanda. 

Iyi kipe Motar FC yasoje imikino ibanza idatsinzwe, ikaba itozwa na Uwimana Abdul uzwi nka ‘Gakara’ wanyuze mu makipe atandukanye nka Rayon Sports ndetse n’andi, akaba yungirijwe na Semanza Jean Baptitse wakinnye hanze y’u Rwanda. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights