Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruBasketball: U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika

Basketball: U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Afurika ryatangaje u Rwanda nk’igihugu kizakira imikino y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 mu Karere k’Iburasirazuba “U-16 Zone V African Basketball Championship Qualifiers”.

Iyi mikino izakinwa mu byiciro byombi; abahungu n’abakobwa, iteganyijwe tariki 27-30 Kamena 2023 aho izitabirwa n’ibihugu nk’u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Misiri, Sudani y’Epfo, Djibouti, Somalia na Ethiopia.

Amakipe atandatu muri aya aziyongera kuri Algérie, Angola, Misiri, Uganda na Tunisia mu mikino y’Igikombe cya Afurika izabera muri Tunisia tariki 13-22 Nyakanga 2023.

Ikipe zizegukana iri rushanwa zizabona itike y’Igikombe cy’Isi ‘FIBA U17 Basketball World Cup’ mu 2024 mu bahungu n’abakobwa. Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, mu mpera z’ukwezi, Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda ryakoresheje ingando zo gutegura abana bazatoranywamo abazitabira irushanwa.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights