Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 07 Ukuboza 2023, ihuriro ry’Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, Ingabo z’u Burundi (FNDB) na Wazalendo bagabye igitero mu bice bigenzurwa n’Ingabo za General Sultan Makenga, na hatuwe n’a baturage.
Nk’uko byavuzwe biriya bitero byagabwe mugace ka Kabati na Ruvunda no mu nkengero zaho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo. Aya makuru yanemejwe na perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, akoresheje urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.
Mu magambo ye yagize ati: «Mu Gitondo cya kare, ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zongeye kutugabaho ibitero mu bice byose byo muri Ruvunda na Kabati no mu nkengero zaho zose».
Yongeye ho ko: «Ingabo za ARC/M23 zikomeje kurwana kinyamwuga no kurwanirira abaturage. »
Bisimwa yanahamije ko biriya bisasu byarashwe n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, ko byangije ibintu by’abaturage ariko ko Ingabo za Gen Sultan Makenga zikomeje kwirukana i Ngabo za RDC kugira ngo umutekano wongere ugaruke muri ibi bice.
Muri iyi nkuru corridorreport.com ikesha umunyamakuru wayo uri ahabereye iyi mirwano ivuga ko ahabereye i mirwano yo muri irijoro ryakeye ari mu nkengero za Mushaki ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi na FDLR ndetse na Wazalendo.
Ubusanzwe iyi mirwano yongeye guhindura isura no kuzana ubundi bukana kuya 03 Ukuboza 2023, icyo gihe hari nyuma y’uko ingabo z’irwanirira Guverinoma ya Kinshasa zo mu itsinda rya FDLR bari bamaze gupfusha umuyobozi ukomeye Colonel Gaby Ruhinda.
Gusa iyi mirwano yongeye gutuma umutwe wa M23 ukomeza gufata utundi duce nk’u duce twose turi mu nkengero ya Mushaki na Sake.
Ni imirwano byavuzwe ko n’ingabo z’u Burundi z’ibarizwa muri Kivu y’Amajyaruguru mu buryo bwa EAC zikomeje kugaragaramo.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO