Abantu batari bamenyekana bahurije hamwe urubyiruko rwo mu turere tune tw’u Rwanda aritwo Rwamagana, Kayonza, Kirehe na Nyagatare barwaka amafaranga kugira ngo barurangire akazi, bamwe baza bitwaje matela n’ibikapu biteguye kugatangira, bahageze basanga ababahamagaye ni abatekamitwe.
Byatangiye Kompanyi yiyise Company Vision Care ikorera Kayonza ihamagara urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu.
Abarimo urubyiruko bishyuraga nibura 21K ngo izabahe akazi ibanje kubahugurira i Rwamagana. Bahageze n’imifariso basanga ntibaho babura n’itike ibacyura.
Ku muntu wajyaga kwiyandikisha yatangaga ibihumbi 13 Frw bakamuha inyemezabwishyu iteyeho kashe irimo Tin number ikazengurukwa n’amagambo Vision Care Ltd- Kigali Rwanda.
Inkuru ya IGIHE ikomeza ivuga ko Uretse aya mafaranga, nyuma bagiye babaka andi 7500 Frw abandi bakabaka 8500 Frw ngo y’ubwishingizi.
Ibi bintu ngo byitabiriwe cyane n’urubyiruko rwiganjemo urwarangije amashuri abanza gusa, urwarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse na bake barangije amashuri atandatu yisumbuye bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024 uru rubyiruko rwose rwazindukiye ku nzu y’urubyiruko iherereye mu Karere ka Rwamagana izwi nka Yego Center, abandi bahurira mu cyanya cyahariwe inganda kugira ngo babonane n’abatanga akazi.
Ubwo bahamagaraga uwo bahaye amafaranga wanabizezaga akazi, ngo yababwiye ko bari bubonane saa tatu, zigeze ababwira saa yine, nazo zageze ababwira saa Sita kugeza ubwo bahamagaraga ya nimero nticemo.
Abakobwa babiri bakoreshwaga bandika abantu ku rusengero rwa ADEPR Kayonza nabo nimero zabo zari zavuyeho.
Nshimiyimana Elie waturutse mu Murenge wa Kabarondo washoje amashuri abanza gusa, yavuze ko yabonye itangazo ku ipoto riri mu gasantere atuyemo ahamagara numero zari ziriho, bamubwira kuza mu Mujyi wa Kayonza akishyura ibihumbi 13 Frw ndetse akanatanga amafoto abiri magufi.
Ati “ Njye nari niyandikishije mu bantu bazakora mu ruganda . Ntabwo yadusobanuriye icyo tuzakoramo, yari yatubwiye ko tuzahura tariki ya 1 Mata arabihindura atubwira uyu munsi, none ntabwo turamubona na nimero ye nticamo.”
Uwayezu Isabelle yavuze ko ajya kwiyandikisha yahasanze abakobwa babiri, bamwandika mu bantu bazahabwa akazi mu ruganda yishyura amafaranga yasabwaga yose.
Ati “ Navuye mu rugo ndatega njya kwiyandikisha i Kayonza mu Mujyi, ukabaha fotokopi y’Indangamuntu, amafoto abiri magufi bakabisigarana,. Barambwiye ngo ntahe bazampamagara kuri telefone, uyu munsi rero bari batubwiye ngo tuze, twazindutse cyane.”
Uwayezu warangije amashuri abanza gusa yavuze ko we yishyuye ibihumbi 13 Frw arongera yishyura andi 7500 Frw, bamubwira ngo ni ay’ubwishingizi.
Yavuze ko atewe impungenge n’uko nimero bahamagaragaho abo bantu zitagicamo nyamara bari baje bitwaje imyenda na matela kuburyo bari biteguye gutangira akazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kagabo Rwamunono Richard, yavuze ko amakuru yayumvise, avuga ko uwo muntu utanga akazi ntawe bazi ndetse batigeze babonona.
Yasabye urubyiruko kujya rushishoza cyane cyane ku bantu babaka amafaranga ngo babahe akazi.
Ati “ Birababaje ko urubyiruko dufite kugeza uyu munota rushobora gushukwa muri ako kageni, ngo hari akazi agiye guhabwa bakamwaka amafaranga akayatanga, bakirengagiza ko utanga akazi ari we wakayabahaye. Birababaje kuba abenshi bumva ko bagomba kubona akazi kuko batanze ruswa ariko tukanabagira inama yo gushishoza kuko abatekamutwe ni benshi.”
Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’umutekano ziri gukurikirana kugira ngo zishakishe uwo muntu watekeye abaturage umutwe.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO