Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeBamwe bahise bashya ubwoba! Moïse Katumbi yashyize murujijo abaturage ba RDC nyuma...

Bamwe bahise bashya ubwoba! Moïse Katumbi yashyize murujijo abaturage ba RDC nyuma yo gutangaza amajwi

Moïse Katumbi wari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yongeye gutera ubwoba Abanyekongo kwibaza icyaba ki giye gukurikiraho nyuma y’uko CENI, itangaje uwatsinze Amatora aheruka kuba.

Ku Cyumweru, tariki 31Ukuboza 2023, n’ibwo CENI, yatangaje bya gateganyo ko Félix Tshisekedi, yatsinze Amatora yo ku itariki 20 Ukuboza 2023, aho yatsindanye amajwi 73.34%, Moïse Katumbi aza ku mwanya wa 2 na majwi 18%.

Katumbi Moïse wari Umukandinda ku mwanya w’umukuru w’igihugu, akaba atemera ibyavuye mu matora, mu ijambo rye

ati: “Igihe ni iki ngo tubohoze Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ive mu maboko y’ababi! Nyuma y’urugendo rwo mu myaka ya 1960 na 1997, ibindi bihe bishya byo kuvana Abanyekongo mu butegetsi bw’igitugu tugiye ku byinjiramo.”

Yunzemo Kandi ati: “Nk’uko Patrice Lumumba na Mzee Laurent Desire Kabila, ba bikoze bazana impinduka muri RDC niko natwe tugiye kubikora.”

Katumbi yasoje agira ati: “Niyemeje gukiza Abanyekongo no kubavana mu buretwa bagizemo igihe.”

Ishyaka rya Ensemble pour La Republique, rya Moïse Katumbi, ryo, riheruka gutangaza ko kandida wabo Moïse Katumbi, ariwe watsinze Amatora ko Kandi batazigera bemera ibyavuye mu matora yo ku itariki 20 Ukuboza 2023.

Irishyaka kandi ryabwiye Abanyekongo ko no mugihe kandida wabo Moïse Katumbi, yakwemera ibya vuye mu matora bo batazigera ba byemera nagato.

Moïse Katumbi Chapwe

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights