Umuhuzabikorwa w’umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benjamin Mbonimpa, yigambye gukubita ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ku bufatanye n’iza SADC mu rugamba rwo kuri uyu wa mbere, avuga ko baruhuriyemo n’uruva gusenya.
Uy’u munsi ku wa mbere, tariki ya 22/01/2024, ndetse n’ejo ku Cyumweru, Ingabo za RDC n’abayifasha kurwana aribo FDLR, Wagner, SADC, ingabo z’u Burundi, batsinzwe bidasubirwaho n’Ingabo za ARC/M23.
Ni mu mirwano ikomeje kubahanganisha muri Karuba no mu nkengero zayo muri teritware ya Masisi, na Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo ndetse n’imirwano yabaye uy’u munsi, nubundi yabereye muri ibi bice biherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuhuzabikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa, akoresheje urubuga rwe rwa X, yagize ati: “Ukwihuza kw’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na SADC, byabahindukiye ubusa, mbese umuntu yabikuba na zero.”
Yakomeje agira ati: “Muri Kibumba, bakubiswe, Karuba n’uko werekeza Mweso, ahajya Kashunga, bahindutse ubusa imbere ya M23.”
Ibi abivuze mu gihe hari amakuru akomeje gutangwa na Sosiyete sivile yo muri teritware ya Nyiragongo, ko inkambi za Wazalendo na FARDC, zari ziherereye mu bice byo muriyo teritware zahindutse umuyonga.
Nyiragongo akaba ariyo teritware ifite ibice biherereye mu nkengero z’umujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru kandi avuga ko umutwe wa M23 wambuye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na SADC, ibikoresho byinshi birimo Imbunda zirasa kure n’izirasa hafi.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO