Ihuriro ry’ingabo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakubiswe inshuro n’ingabo z’umutwe wa M23 zihunga zerekeza i Bukama, umudugudu uherereye mu birometero 2 uvuye muri uyu mujyi, muri Teritwari ya Masisi ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni nyuma yuko byari byavuzwe muri bimwe mu binyamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu zafashe Umujyi wa Mwesso, bikavugwa ko zawufashe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 24 Mutarama.
Amakuru yizewe agera kuri Corridorreport.com avuga ko hari umukoloneli wa FDLR witwa Kaceri waguye muri iyi mirwano.
Amakuru yari yatangajwe na Radio Okapi avuga ko ingabo za Congo zarashe ibisasu ku basirikare ba M23 bari muri uyu mujyi, aho umubare munini w’abaturage wari waheze mu bitaro bikuru no muri paruwasi ya Mwesso aho bahungiye kuva mu gitondo.
Ku ruhande rwa yo, M23 yatangaje ko yirwanyeho kinyamwuga kandi ikarinda abaturage ba Mweso no mu nkengero zaho kandi nta na mm 1 Ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, abacanshuro, inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC bigeze bambura M23.
Abinyujije kuri X, Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka yagize ati “Twatatanyije izo ngabo zishyize hamwe maze zita ku rugamba intwaro, amasasu n’ibikoresho bya Gisirikare.”
Yakomeje agira ati “M23 iraburira Tshisekedi Tshilombo n’ingabo zishyize hamwe ngo bahagarike kwibasira abaturage b’abasivili kandi irahamagarira Umuryango mpuzamahanga kureka guceceka ku bwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage b’abasivili, bukorwa n’ubutegetsi butemewe n’amategeko bwa Kinshasa bufashijwe n’inzego zimwe na zimwe z’Umuryango w’Abibumbye.”
Imirwano yari imaze iminsi 3 muri kariya karere hagati ya M23 n’imitwe yitwaje intwaro yaho ifatanyije na FARDC, aho M23 ikomeje gutanga isomo ari nako ifata bimwe mu bikoresho bya gisirikare by’iri huriro ry’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa Mbere ushize, umuhungu w’imyaka 15 yarapfuye abandi bagore babiri barakomereka bikabije nyuma y’igisasu FARDC yateye mu gace ko mu mujyi wa Mwesso.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO