Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa mbere tariki 05 Gashyantare 2024 ryongeye kugaba ibitero biremereye rikoresheje indege z’intambara n’ibibunda birasa kure, mu bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Izi ngabo zongeye kwisuganya ngo zirwanye M23 nyuma yuko mu mirwano iheruka yabaye mumpera z’iki Cyumweru dusoje yari yazambuye uduce twinshi two muri teritware ya Masisi.
Muri aka kanya ubwo twandikaga iyi nkuru, ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riri kurasa ibisasu biremereye mu baturage baturiye agace ka Bushanga ko muri Localité ya Mweso, muri teritware ya Masisi.
Nimugihe kandi mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Mbere, ibitero bikomeye, by’ihuriro ry’Ingabo z’igihugu, byibasiriye ibice byo muri Grupema ya Bambo, teritware ya Rutsuru.
Ni mu mirwano yabaye mu ijoro bivugwa ko yaguyemo abo ku ruhande rwa leta benshi nyuma yuko M23 yari yongeye gufata imbunda ziremereye n’izito.
Muri bimwe mu bice bya Minova muri teritware ya Kalehe harimo kwisukiranya ingabo ninshi za FARDC n’abambari babo (FDLR, Wagner, Wazalendo na SADC).
Ninyuma yuko k’u munsi w’ejo hashize SADC na FARDC bakoze inama karundura, bemezanya ku rwanya M23 kugeza bayambuye imbunda, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO