Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeBahati Ghislain: Abanyamulenge Ni Bo Bagomba Gutabara Bene Wabo, Nta Wundi Uzabibakorera

Bahati Ghislain: Abanyamulenge Ni Bo Bagomba Gutabara Bene Wabo, Nta Wundi Uzabibakorera

Ku wa 24 Nzeri 2024; mu rusengero rwa Rock Assembly Ministries, Kasarani, Maji Mazuri, muri Kenya, habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abanyamulenge bo mu Bibogobogo.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abahagarariye impunzi z’abavuga Ikinyarwanda baturutse muri Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, harimo n’umuyobozi wabo muri Kenya, Bahati Ghislain.

Bahati Ghislain, uhagarariye izi mpunzi, yafashe ijambo maze akangurira Abanyamulenge gukanguka no guharanira gukiza bene wabo bashimuswe. Bahati yakomoje ku Abanyamulenge bashimuswe bakajyanwa muri Tanzania, ndetse abakobwa bakaba baragizwe abagore. Yibukije ko nta wundi muntu cyangwa ibindi bihugu bizitabira gutabara Abanyamulenge kuko bose bafite ibyo bahugiyemo.

Yagize ati:

“Nakomeje kuvuga ko ntamuntu numwe uzagirira abanyamulenge impuhwe; na bo bafite ibibazo byabo. Amerika irahuze, Isiraheli irahuze, kuki mutafa abasore ngo bage gutura muri iriya mihana bashaka bakahamara n’imyaka itanu bari gushaka uko bagarura benewabo bashimuswe? […….].”

Yongeyeho ko by’ingenzi ko bagabanya amasengesho menshi, ibisirimba n’ibindi bikorwa by’ubusabane maze bagashyira imbaraga mu gushaka uko barengera ababo. Uyu muhango wabereye ku rusengero rwa Dr. Bishop Byicaza, ugamije gukangurira abanyamulenge gutekereza cyane ku bibazo bikomeye byugarije ubwoko bwabo mu gace ka Bibogobogo.

Icyo gikorwa cyari umwanya wo kungurana ibitekerezo no kwibuka abishwe abandi bagashimutwa, ariko cyanabereyeho guha isomo abarokotse n’abandi bari bakurikiranye umuhango ngo bashyire imbaraga mu bikorwa by’ubutabazi bwihuse, bitewe n’uko ibihugu by’isi biri mu bihe byo kwita ku byabo kurusha ibibazo by’abandi.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights