Bahati Ghislain yashyize hanze indirimbo nshya yakoze biturutse ku nyigisho y’umuvugabutumwa mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 aho yakomozaga ku ntambara z’ugarije isi; by’umwihariko iya Ukraire, Isiraheli ndetse no muburasirazuba bwa Congo.
Iyi ndirimbo nshya Bahati Ghislain yise «JEHOVAH» yabwiye CorridorReports ko yahisemo iri zina bitewe n’uko Jehovah ariryo zina rukumbi Imana idasangiye n’ibigirwamana byitwa Imana ntoya, Nta mana jovovah ubaho ahubwo habaho JEHOVAH,gusa hari ahandi usanga hari imana.
Bahati abajijwe imvano yiyi ndirimbo yagize ati: Mubyukuri kubera nsanzwe ndi umudiventiste w’umunsi wa karindwi, ubwo nari mu isabato numvise hagati mu kibwiriza Pastor avuga ku ntambara zugarije Isi, ni uko avuga iya Isiraheli, iya Ukraine niyo muri Congo! mpita numva arangirije ku jambo rivuga ngo; Iki n’igihe cyo kwibuka Imana yayindi yabanye n’abisiraheli mubihe bigoye! Nguko uko indirimbo yanjemo ahubwo nisanga ntangiye kuyiririmba ndi murusengero.
Uyu muramyi akomeza avuga ko Ubutumwa ari gutanga ari ukumvisha abizera Yesu ko mugihe isi iri kunyura mu bihe bigoye by’intambara, abantu bakwiye kumenyako ubuzima bwabo bushinganye, Kandi ko butekanye.
Muri iyi ndirimbo kandi Bahati atangira yibutsa abantu ibyo Imana yakoze mubihe byashize uko Ifarashi nuwo yari ihetse yabiroshye munyanja, kugira ngo bizereko batekanye kandi bari Amahoro.
Umunyamakuru wa CorridorReport yamubajije impamvu akunda kuririmba indirimbo zihumure amusubiza agira ati: “Nabayeho mba mubuzima bw’ubuhunzi kuva nkiri muto, nabonye Bene wacu bicwa bababazwa, batotezwa, kubwibyo nasanze ntabundi butumwa naha abantu usibye ubwo kubahumuriza.
Ghislain ni umwe mu baririmbyi batangiriye umuziki mu karere ka Rubavu, kimwe n’abandi baririmbyi bakomeye bahakomoka. Ni umwe mu baririmbyi bakorera Imana mu itorero rye ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi (Eglise Adventiste du 7èmes Jours). Akiri mu Rwanda yaririmbye mu matsinda atandukanye anatoza amakorari atandukanye, akaba yarabikoraga abarizwa mu mujyi wa Gisenyi ari na ho asengera iyo ari mu Rwanda ahitwa Eglise Adventist yitwa Francophone Irubavu hafi ya Petite Barrière.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO