Umwe mu bakomanda babiri b’umutwe wa M23 byavugwaga ko yishwe na FARDC yagaragaye mu yindi video yazamuye imbamutima za benshi, aho yagaragaye ari mu bari bari kuganiriza abaturage bo mu duce tugenzurwa n’uyu mutwe.
Bahati Erasto yagaragaye ari video y’amasegonda 57 yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze ari twitter, ishyizweho na Manzi willy.
Muri aya mashusho, Bahati Erasto Usanzwe ari umujyanama wa General Makenga agaragara ari mu basirikare ba M23 baganiraga n’abaturage bari muri Kitchanga, terituware ya Masisi.
Ni amashusho agaragaramo umucyecuru ubona ko ageze mu zabukuru, asabira umugisha umutwe wa M23, aho yavugaga ko intsinzi iri mu biganza byawo kubera ko Imana iri inyuma yawo ndetse yumva impamvu urwanirira.
Uyu mucyecuru witwa Maniraguha yagaragaye yishimiye abasirikare ba M23 ari nako ababwira amahano we n’abandi baturage bakorewe n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zihanganye n’uyu mutwe mu ntambara, aho yavuze ko ibitoki byabo byatemwe bigasahurwa ndetse akanambuerwa ikirago, n’ikiringiti cye.
Ni amashusho akomeje kuzamura imbamutima za benshi bakomeje kubona amahano ari gukorwa n’ingabo za Leta ku bufatanye n’ihuriro ry’imitwe n’abacancuro, mu gihe umutwe wa M23 wo ushyize imbere gahunda yo kurinda umutekano w’abaturage ndetse n’ibyabo.
Bahati Erasto byari byavuzwe ko yishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba n’abacancuro gusa amashusho akomeje kujya hanze agaragaza ko akiri muzima.
Byavugwaga ko Colonel Erasto Bahati yakomerekeye mu gitero cya ‘drone’ cyagabwe ku birindiro by’umutwe wa M23 muri Kitchanga, teritwari ya Masisi bikozwe n’igisirikare cya FARDC.
Nkuko byatangajwe na Manzi Willy ku rukuta rwe rwa X yahoze ari twitter, uyu Bahati Erasto atari ari ku rugamba ubwo FARDC yibwiraga ko yishe abakomando babiri bakuru, ko ahubwo yari ari kuganiriza abaturage bakomeje kwicwa n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’indi mitwe y’inyeshyamba.
M23 yubuye intwaro mu mpera za 2021, ndetse kuri ubu urugamba rwayo na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwitezweho guhindura isura, kuko Ingabo z’umuryango wa SADC zamaze kurwinjiramo.
Bahati Erasto's encounter with an elderly woman today resonated deeply as she, speaking in Kinyarwanda, bestowed blessings upon him and fervently prayed for the triumph of their movement. She passionately expressed her belief that their cause is aligned with the divine, ensuring… pic.twitter.com/c9KlSe6Szo
— Manzi Willy (@RealManziWilly) January 23, 2024
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO