Dinsdag, November 12, 2024
Dinsdag, November 12, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAzarias Ruberwa yihenuye kuri AFC yaramaze iminsi avugwaho gushyigikira

Azarias Ruberwa yihenuye kuri AFC yaramaze iminsi avugwaho gushyigikira

Azarias Ruberwa wigeze kuba Visi Perezida wa Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yanyimoje amakuru avuga ko ashyigikiye i Shyaka rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, rya AFC ndetse n’amakuru amaze iminsi avugwa ko yaba ari I Kigali.

Uyu mugabo ya nyomoje aya makuru mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Top Congo FM. Muri icyo kiganiro bwana Azarias Ruberwa, yavuze ko kuri ubu aherereye i Washington DC, ko kandi yavuye muri RDC, Ku itariki ya 07 Ukuboza 2023.

Yagize ati: “Ntabwo ndi mu Burasirazuba bwa RDC kandi ntabwo ndi i Kigali, ahubwo ndi muri leta z’unze Ubumwe z’Amerika. Ndi hano mu bikorwa bisanzwe gufasha abavandimwe kandi nganira n’Abayobozi.”

Ku kibazo cy’uko yaba azi ivuka ry’umutwe wa Alliance Fleuve Congo, Ruberwa yasubije ko ntaho ahuriye n’uwo mutwe.

Yagize ati: “Reka da! nta cyo mbiziho rwose, nta n’umugambi wabyo cyangwa byibuze ngo mbyifuze.” Yongeye kubazwa ku kibazo cy’uko yaba akorana na Kigali?

Azarias, yavuze ko yigeze ho gukorana na Kigali mu bihe bya shize anagaragaza ko abantu bagomba guhinduka bakareka kurebera abantu mu mateka yatambutse. Ruberwa, yanenze abantu barebera abandi mundererwamo y’ibyatambutse.

Ati: “Hari ntambwe tugomba kurenga, kurebera abantu mu bihe byashize ni ikosa kandi kurebera abantu mu masura y’abo; ibyo ntacyo bifasha igihugu.”

Kuri M23, yabajijwe niba y’umva ko haba ibiganiro hagati ya M23 na leta ya Kinshasa. Aha yagize ati: “Mu gihe kuganira na M23 bya ba bifite umusaruro bitanga icyo gihe kuganira byaba aribyiza ariko nta musaruro bitanga byaba ari ntacyo bimaze.”

Ikibazo cya nyuma, yabajijwe niba ashyigikira perezida Félix Tshisekedi, watsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri RDC? Azarias, yasubije ati: “Ku beriki se, nta mushyigikira? Ndi umuntu w’igihugu ntabwo nshyira amarangamutima yanjye imbere.”

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights