Woensdag, November 13, 2024
Woensdag, November 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAya mayeri ya Tshisekedi azamuhira? Hahishuwe ikigiye gukurikiraho hagati y’agahenge kumvikanyweho hagati...

Aya mayeri ya Tshisekedi azamuhira? Hahishuwe ikigiye gukurikiraho hagati y’agahenge kumvikanyweho hagati ya M23 na FARDC?

Nyuma y’agahenge kumvikanyweho n’umutwe wa M23 n’Ingabo za Repububulika ya Demokarasi ya Congo, umututu w’imbunda za M23 ushobora kwerekeza mu mujyi wa Goma mu gihe FARDC na FDNB batashobora kwibombarika. 

Harabura igihe gito ngo amatora ya Perezida wa Repubulika  ya Demokarasi ya Congo abe, aho abanye-Congo bategerejwe kwitorera Perezida wa Repubulika. 

Hagati aho,  nubwo bimeze bityo amatora akaba yegereje,  umujyi wa Goma ari nawo murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru ugoswe mu buryo bwa gihanga n’umutwe wa M23. 

Kugota uyu mujyi byatumye ibiciro bizamuka k’uburyo nk’umufuka w’amakara waguragura amadorari 15$ ubu muri iki gihe ugeze ku madorari y’Amerika 40$.  

Ibibazo  by’umutekano muke byakunze kugaragara muri iki gihugu, byatumye hagenda  hoherezwa ingabo z’uturere,  aha twavuga ingabo za EACRAF na MONUSCO, izi ngabo zikaba zose zarashinjwe kudahagarika umuvuduko wa  M23 ndetse izi ngabo za EACRAF zatangiye gutaha mu bihugu zaturutsemo. 

Habaayeho  inama z’ubuhuza bwa Nairobi na Luanda amasezerano Leta ya Kinshasa itigeze iha agaciro cyane. 

Aya masezerano akaba yaraganishaga ku meza y’ibiganiro hagati ya Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe  wa  M23, aha rero Leta ya Kinshasa ikaba itarigeze ikozwa ibiganiro ahubwo ikaba ihora ifite icyaka cyo gutsinda iyi ntambara binyuze ku mbuga y’urugamba. 

Ku munsi w’ejo Leta zunze ubumwe z’Amerika zasohoye itangazo rivuga ku gahenge k’amasaha 72 kagamije guhagarika ubushamirane hagati ya M23 na FARDC. 

Ako gahenge kakaba kagamije gufasha ingabo za EACRAF kubona amayira azifasha gusubira iwabo, nkuko bikubiye muri iryo tangazo. 

Abasesenguzi bavuga ko nubwo hari ako gahenge k’ayo masaha, bavuga ko  leta ya Kinshasa yaba yarashyize imbaraga muri dipolomasi ikifashisha Amerika ngo biyihe kwisuganya neza kugirango yisubize uduce tw’ingenzi, iherutse gutakaza harimo agace gakungahaye ku biribwa ka Mushaki . 

Abakurikiranira hafi ibya Politiki ya Congo bavuga ko FARDC ariyo ifite inyungu nyinshi muri aka gahenge kurushya M23 na EACRAF. 

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko hari umubare mwinshi w’ingabo z’uBurundi ukomeje kwisuka k’ubutaka bwa Congo aho uje gutera mu bitugu Leta ya Kinshasa. 

Leta y’u Burundi n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziravugwaho imikoranire yatumye iki gihugu cyohereza abasirikare 6000 bazafasha cyane Felix Tshisekedi. 

Bivugwa ko aba basirikare b’u Burundi boherejwe muri Congo mu bihe binyuranye. Barimo abagera kuri 2000 boherejwe nyuma gato ya Kanama mu 2023, ubwo ibihugu byombi byagiranaga amasezerano y’ubufanye mu bya gisirikare. 

Hari kandi abandi basirikare b’u Burundi bagera kuri 1000 boherejwe muri Congo mu Ugushyingo mu 2023, ndetse baza gukurikirwa n’abandi 800 mu Ukuboza, nk’uko tubikesha The Great Lakes Eye. 

Uretse aba hari ikindi cyiciro cy’abasirikare 750 bamaze igihe batorezwa mu gace ka Matukura, mu Ntara ya Cankuzo. Biteganyijwe ko bazoherezwa i Kinshasa mu bikorwa byo gucunga umutekano mu gihe cy’amatora ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza mu 2023. 

Aba bose biyongera ku bandi basirikare b’u Burundi barenga 500 boherejwe mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bo bakaza kuguma muri iki gihugu mu gihe abandi batashye. Gusa igisirikare cy’u Burundi cyo kivuga ko aba basirikare batashye. 

Amakuru yizewe agaragaza ko aba basirikare b’u Burundi mu nshingano bahawe harimo no kurinda ahantu Tshisekedi uri ku buyobozi muri RDC aba ari bwiyamamarize. 

Amakuru y’uyu mubare munini w’abasirikare b’u Burundi bari muri Congo aje nyuma y’igihe M23 ishinja Ingabo z’iki gihugu kwifatanya n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara ibahanganishije. 

Mu bihe bitandukanye M23 yagiye igaragaza ko hari bamwe mu basirikare b’u Burundi yiciye ku rugamba ihanganyemo na FARDC nubwo kugeza ubu ntacyo leta y’iki gihugu irabitangazaho. 

Hari amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 8 Ukuboza, i Goma hageze abasirikare bo mu mutwe udasanzwe mu Ngabo z’u Burundi, bagomba koherezwa i Kinshasa kurinda Tshisekedi. 

U Burundi busa nk’aho aribwo busigaye ari inshuti y’akadasohoka ya Tshisekedi nyuma yo kwitazwa n’abandi bakuru bo mu bihugu by’akarere, bagerageje ibishoboka byose ngo intambara na M23 irangire mu bwumvikane ariko Tshisekedi akabyanga. 

Ku rundi ruhande mu gace ka Kibati hamaze iminsi hari guhurizwa hamwe abarwanyi ba Wazalendo benshi hamwe na FDLR mu rwego rwo gutegurira hamwe igitero simusiga mu gace ka Kibumba kegereye u Rwanda. 

Abasesenguzi bakomeza guhamya ko kenshi iyo ibi bitero bibaye biha amahirwe umutwe wa M23 kwinjira mu ntambara ugafata ibice byinshi aha rero niho bakomeza kuvuga ko ibitero biri gutegurirwa I Kibumba, FARDC itabihagazemo neza bizakururira M23 kwnijira mu mujyi wa Goma n’ibindi bice biyikikije 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights