Umuraperi Kendric Lamar uri mu bakomeye kw’Isi yongeye gukora mugenzi we Drake mu jisho, ubwo yari mu gitaramo yateguye ku munsi abanyafrica bibukiraho umunsi wo kwibohora ubucakara. Aba rero bamaze igihe badacana uwaka aho yamusabye ko kugira ngo amwubahe agomba kumuha impeta ya Tupac Shakur yaguze muri cyamunara.
Kendrik Lamar yakoze igitaramo ku italiiki ya 19 kamena 2024, uyu muraperi yongeye kuzura akaboze ubwo yibasiraga mugenzi we Drake bamaze igihe baterana amagambo binyuze mu ndirimbo.
Lamar yagize ati: “niba ushaka ko nkubaha uzampe iyo mpeta ya Tupac waguze mu cyamunara cyangwa se uzayisubize kw’isoko nyigure ubundi njye nkubaha.”
Iyi mpeta ya Tupac Shakur yagurishijwe mucyamunara igurwa na Drake ayiguze miliyoni imwe y’Amadorali, yayiguze ku itariki 27 Gashyantare 2023.
Mbere yuko uyu muraperi uri mubakomeye Drake agura iyi mpeta ya zahabu, yari yashizwe mucamunara inshuro eshatu hakabura uyegukana. Ni impeta umuraperi Tupac Shakur yambaye bwa nyuma mu bihembo VMA (video music awords) byo mu 1996.
Kendric Lamar ufata Tupac Shakur nk’umuraperi w’icyitegererezo kw’Isi yasabye abaraperi bose kutemerera uwariwe wese watesha agaciro ibigwi bye. Tupac ufatwa nk’uwakundishije abatuye Isi ijyana ya HIP HOP.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO