Umukino wa mbere ugiye kubera muri Stade Amahoro uzahuza APR FC na Rayon sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024.
Uyu mukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na APR FC,uri muri gahunda yiswe ’Umuhuro mu Amahoro’.
Rayon Sports na APR FC nizo zizasogongera Stade Amahoro yavuguruwe igirwa nshya ndetse ihabwa kwakira abantu ibihumbi 45.
Kwinjira ni 1000 Frw na 10,000 Frw muri VIP.
Stade Amahoro imaze iminsi ivugururwa izatahwa tariki 4 Nyakanga 2024 ku munsi wo #Kwibohora30.
Amakipe aratangira imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kamena 2024.
Umukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro uhuje aya makipe yombi, APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0.
Uyu mukino uzaba ufunguye ku makipe yombi kuko yemerewe kuzakoresha abakinnyi bose bafite yewe n’abari mu igeragezwa cyane ko aribyo bihe arimo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO