Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAmerika yasabye Tshisekedi wa RDC gukora ibyashimishije abakandiba bose bahatanye na we...

Amerika yasabye Tshisekedi wa RDC gukora ibyashimishije abakandiba bose bahatanye na we mu matora batishimiye ibyayavuyemo

Nyuma y’uko amatora abaye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ntavugweho rumwe na benshi n’inzego zitandukanye cyane ku bari mu bahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ndetse Amerika ikaza gusaba ko hakorwa iperereza ariko ntirikorwe, kurubu yongeye gusaba ko haba igenzura ryimbitse. 

Amerika yari yasabye bwambere ko hakorwa iperereza n’ubwo yimwe amatwi bikaguma aho kugera Tshisekedi wayatsinze arahiye ko ngera kuyobora ku mugaragaro. 

Ku nshuro ya kabiri, Amerika yongeye isaba ko iperereza ku migendekere y’amatora muri RDC ryakorwa. ni mu rwego rwo gushaka kumenya niba intsinzi ya Tshisekedi yaranyuze mu mucyo no mu bwisanzure. 

Ni icyifuzo cyatanzwe kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko bamwe mu bari bahatanye na Perezida Félix Tshisekedi barimo Moise Katumbi, Martin Fayulu n’abandi bavuze ko Komisiyo y’igenga y’amatora ((CENI), yibiye amajwi Tshisekedi. 

Iri genzura Amerika isaba ko ryakorwa, ni mu rwego rwo gushaka kumenya niba intsinzi ya Tshisekedi yaranyuze mu mucyo no mu bwisanzure. 

Ni ibyatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, aho yasabye ababifite mu nshingano gukora ibishoboka byose kugirango hatangwe umucyo ku bashidikanya ko Perezida Tshisekedi atatowe. 

Ibi bibaye mu gihe Kuwa Gatandatu taliki 20 Mutarama 2024 aribwo Perezida Tshisekedi yarahiriye kuyobora DR Congo nyuma y’ukwezi kumwe amatora abaye muri iki gihugu.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights