Amerika n’u Buyapani byagejeje mu Nteko Rusange ya Loni umushinga ugamije kubuza ibihugu, cyane cyane ibyateye imbere mu bijyanye n’ubumenyi bwo mu isanzure, gukoresha intwaro kirimbuzi mu isanzure.
Uyu mugambi ushingiye ku ihame ryari ryaremejwe mu 1967, rikumira ibihugu gukoresha intwaro kirimbuzi mu isanzure, mu kwirinda ibyago bishobora gukomoka muri uwo mugambi.
Icyakora iby’uyu mugambi byaje gukomwa mu nkokora muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo ubutasi bwa Amerika bwabonaga amakuru ateye inkeke, agaragaza ko u Burusiya buri gukora intwaro iteye ubwoba, izaba ifite ubushobozi bwo gukoresha intwaro kirimbuzi zishobora no kurasa kuri satellite.
Kurasa kuri satellite ni ikintu giteye ubwoba, yaba kuri Amerika ndetse no ku Isi muri rusange.
Ubuzima bw’uyu munsi, kuva ku itumanaho rya telefoni, kohererezanya amafaranga, gukoresha GPS n’ibindi bitandukanye, byose bikora neza kubera ko hariho satellites.
Icyakora nubwo bimeze bityo, Amerika ni yo yahombera cyane mu iyangirika rya satellite. Igiteye impungenge ni uko izi satellite za Amerika zidafasha abasivile gusa, ahubwo zifasha n’inzego za gisirikare mu gutata ndetse no kurwana ku rugamba.
U Burusiya buramutse bwubatse ubushobozi bushobora kwangiza satellite zikomeye za Amerika, byagira ingaruka zikomeye ku bushobozi bw’icyo gihugu mu bya gisirikare, ikintu gishobora guhindura imigendekere y’ubuzima bw’Isi muri rusange.
Ni yo mpamvu Amerika iri gukora ibishoboka byose mu kurwanya ko u Burusiya bwubaka ubushobozi buhambaye mu bijyanye n’intwaro zikoreshwa mu isanzure, icyakora irakora ibi mu gihe nayo igeze kure umugambi wo kubaka Ishami ry’Igisirikare cyayo, naryo rigamije gufasha icyo gihugu kubaka ubushobozi buhambaye mu bijyanye n’isanzure.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO