Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruAmerika ntishaka ko imirwano ihagarara, Israel yarashe inica bamwe mu baturage Hamas...

Amerika ntishaka ko imirwano ihagarara, Israel yarashe inica bamwe mu baturage Hamas yari yarafashe bugwate. Agezweho muri Gaza

Ingabo za Israel zatangaje ko mu gihe cy’amasaha 24 zarashe ahandi hantu 250 hatandukanye muri Gaza ndetse zihitana Medkhat Mabasher wari Umuyobozi w’Umutwe wa Hamas mu gace ka Khan Younis. 

Mu itangazo Ingabo za Israel zashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, zavuze ko aha hantu hashya zarashe higanjemo ahari ubuvumo bw’abarwanyi b’umutwe wa Hamas, ibirindiro byabo ndetse n’ahantu bari bafite hashobora guhagurukira indege z’intambara. 

Zakomeje zivuga ko kandi zahitanye umwe mu barwanyi bakomeye b’uyu mutwe, Medkhat Mabasher. Amakuru dukesha BBC avuga ko uyu mugabo yagiye agira uruhare mu bitero byibasiye Ingabo za Israel ndetse n’Abanya-Israel batujwe muri Gaza. 

Amerika ntishaka ko imirwano irangira 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zidashyigikiye ko Israel ihagarika kurasa kuri Gaza kuko byatuma abarwanyi b’umutwe wa Hamas babona umwanya wo kongera kwisuganya no kongera kugaba ibitero kuri iki gihugu. 

Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Matthew Miller mu kiganiro yagiranye na BBC. 

Matthew Miller yakomeje avuga ko uretse igitero Hamas yagabye kuri Israel ku wa 7 Ukwakira mu 2023, uyu mutwe buri munsi wagiye ukomeza kurasa ibisasu kuri iki gihugu. 

Ati “Uyu munsi barashe, ejo bararashe, ndetse bibasira abaturage b’abasivile b’Abanya-Israel. Turarwanya twivuye inyuma igikorwa icyo aricyo cyose cyo guhagarika imirwano cyatuma bakomeza (Hamas) ibyo bikorwa. 

Hamas yashinje Israel kwica abantu 50 mu bo yari yarafashe bugwate 

Umutwe w’iterabwoba wa Hamas ukorera mu gace ka Gaza washinje igisirikare cya Israel kwica abasivile 50 mu bo yari yarashimuse bitewe n’ibitero byo mu kirere igisirikare cy’iki gihugu cyagabye kuri aka gace ku wa Kane tariki 26 Ukwakira mu 2023. 

Ni amakuru uyu mutwe watangaje binyuze kuri Telegram. Wavuze ko aba bantu wari warafashe bugwate baguye mu bitero by’indege n’ibifaru Israel yagabye kuri Gaza ku wa Kane. 

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba aya makuru yatangajwe n’umutwe wa Hamas ariyo koko. 

Kuwa 7 Ukwakira nibwo umutwe wa Hamas wagabye ibitero kuri Israel ndetse winjira ku butaka bw’iki gihugu wica abagera ku 1400 abandi 224 urabashimuta. Muri aba bantu bose uyu mutwe washimuse umaze kurekura abagera kuri bane, mu gihe abandi uvuga ko uzabarekura Israel nihagarika kugaba ibitero kuri Gaza. 

Ibifaru bya Israel byongeye kwinjira muri Gaza 

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu nibwo bwa mbere Israel yohereje muri Gaza ibifaru n’imodoka z’intambara kuko ubundi yari isanzwe irasa kuri aka gace ikoresheje indege z’intambara.
Ni igikorwa igisirikare cya Israel cyongeye gukora mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira ku wa Gatanu. 

Ibi bifaru bya Israel byinjiye muri Gaza birasa ku bikorwaremezo by’umutwe wa Hamas biri mu gace ka Shaja’iyah ubundi bisubira muri Israel. Ni ibikorwa iki gihugu kivuga ko bigamije gutsinsura umwanzi kugira ngo ingabo zacyo zirwanira ku butaka zizinjire muri Gaza akazi gasigaye ari gake, nubwo kugeza uyu bitaramenyekana igihe Israel izatangiriza intambara yo ku butaka. 

U Burayi bwemereye Abanya-Gaza inkunga ya Miliyoni 50 z’Ama-Euro 

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko ibihugu biwugize byemeye ko bizatanga inkunga ifite agaciro ka Miliyoni 50 z’Ama-Euro yo gutabara abari mu kaga mu gace ka Gaza. 

Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango, Ursula von der Leyen ku wa Kane tariki 26 Ukwakira mu 2023, mu nama iri kubera i Bruxelles ihuje ibihugu by’i Burayi kugira ngo byige ku kibazo cy’intambara ihaganishije Israel n’umutwe wa Hamas. 

Ni inkunga ahanini izaba igizwe n’ibiribwa, amazi, imiti n’ibindi byangombwa by’ibanze abantu bakenera mu buzima. 

Ursula von der Leyen yakomeje avuga ko u Burayi bumaze gutanga inkunga ibarirwa mu matoni yageze muri Gaza inyuze mu Misiri. 

U Burayi bwemeye gutanga iyi nkunga nyuma y’iminsi imiryango yita ku mpunzi n’itabara imbabare itangaje ko Abanya-Gaza bibasiwe n’inzara ndetse n’indwara ziterwa n’umwanda wo kutabona amazi yo gukora isuku n’isukura. 

Abayobozi ba Hamas na Iran bahuriye mu biganiro mu Burusiya 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko abayobozi bakuru b’umutwe wa Hamas n’abahagarariye Guverinoma ya Iran bahuriye mu Murwa Mukuru Moscow mu biganiro. 

U Burusiya buvuga ko intambara ishyamiranyije Israel n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas yaturutse ku ntege nke mu bya dipolomasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, RIA byatangaje ko umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas, Abu Marzook na we ari mu bari muri Moscow kuwa 26 Ukwakira 2023. 

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya, Maria Zakharova yemeje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Iran, Ali Bagheri Kani n’abayobozi bo muri Hamas bari bari muri Moscow. 

Bivugwa ko Iran isanzwe itera inkunga Hamas ndetse icyo gihugu cyakunze kugaragaza ko gishobora kwinjira mu ntambara bibaye ngombwa. 

Inews24 yatangaje ko u Burusiya busaba ko intambara hagati ya Israel na Hamas yahagarara, impande zombi zigasubukura ibiganiro bigamije gushaka amahoro arambye. 

Intambara yongeye kubura kuva kuwa 7 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero gikaze kuri Israel uturutse muri Gaza, kigahitana abantu 1400 ku ruhande rwa Israel. 

Kuva ubwo Israel yatangiye kwirwanaho igaba ibitero bikomeye muri Gaza. 

Umuyobozi Ushinzwe Ubutabazi muri Loni, Martin Griffiths, yatangaje ko imiryango mpuzamahanga yananiwe kugeza iby’ibanze bikenewe mu guha ubutabazi abantu babukeneye muri Gaza, kuko hari ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, bishobora guhagarika burundu ibikorwa by’ubutabazi byakorwaga. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights