Mu kwezi kwa Munani muri 2022, nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yemeje Eric Kneedler nka Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, asimbuye Peter Vrooman wari mu Rwanda kuva muri 2018-2022 nyuma yimurirwa muri Mozambique.
Ambasade ya Amerika mu Rwanda ibinyujije kuri Twitter yayo yatangaje ko Ambasaderi mushya wayo mu Rwanda, Nyakubahwa Eric Kneeler yamaze kurahirira izo nshingano mu muhango wabereye Washington DC, ko ndetse Ambasade imwiteguye.
Ambasade ya Amerika yagize ati “Eric Kneedler, Ambassaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yamaze kurahirira uyu murimo, byabereye i Washington DC. Twese kuri Ambasade ya America twiteguye kumwakira mu minsi mike iri imbere!”
Eric Kneedler, Ambassaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yamaze kurahirira uyu murimo, byabereye i Washington DC. Twese kuri Ambasade ya America twiteguye kumwakira mu minsi mike iri imbere! pic.twitter.com/ApSWajOtxj
— Ambassador Eric Kneedler (@USAmbRwanda) August 28, 2023
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO