Maandag, Februarie 17, 2025
Maandag, Februarie 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAmashirakinyoma kubivugwa ko Perezida Ndayishimiye yaba yafunze imipaka ihuza u Burundi n’u...

Amashirakinyoma kubivugwa ko Perezida Ndayishimiye yaba yafunze imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mutarama 2024, Leta y’u Burundi yongeye gufata icyemezo cyo gufunga imipaka yose ihuza u Burundi n’u Rwanda ariko Kugeza ubu ubutegetsi bw’i Gitega ntabwo buremeza ayo makuru ku mugaragaro.

Aya makuru cyakora aremezwa n’abaturage ku ruhande rw’u Burundi, bakavuga ko abari kugerageza kwinjira mu Rwanda bari gusabwa “guhitamo gusubira inyuma cyangwa gukomeza” ariko mu guhindukira bakazashaka iyo banyura “kubera ko imipaka izaba yarafunzwe.”

Uwaganiriye n’uwiyita KING: UMURUNDI kuri Twitter yunzemo ati: “Batubwiye ngo dukebure Abarundi bari mu Rwanda bashaka kujya mu Burundi ngo batebuke.”

Ikinyamakuru Jimbere cy’i Burundi ku rubuga rwacyo rwa X (Twitter ya kera) cyemeje ko imipaka y’iki gihugu n’u Rwanda yafunzwe guhera saa saba z’igicamunsi.

Iki kinyamakuru cyakora kivuga ko abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bari ku mipaka batifuza kugira icyo bavuga kuri aya makuru, kuko bagitegereje “itangazo ry’inzego zibishinzwe.”

Muri Nzeri 2022 ni bwo Leta y’u Burundi yari yarafunguye imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda, nyuma y’imyaka ibarirwa

muri irindwi yari imaze ifunzwe. U Burundi bwari bwarafunze imipaka nyuma yo gushinja u Rwanda guha ubufasha abashatse guhirika ku butegetsi Pierre Nkurunziza wari Perezida wabwo muri 2015.

Kuri ubu imipaka yongeye gufungwa, mu gihe Perezida Evariste Ndayishimiiye yaherukaga guca amarenga y’uko icyo cyemezo gishobora gushyirwa mu bikorwa.

Perezida Ndayishimiye mu ijambo risoza umwaka wa 2023 yagejeje ku Barundi, yashinje u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

Yagize ati: “Ku bwacu ntacyo tutari twakoze ngo turebe ko umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi wahagarara, ndetse n’amahanga yaradushimiye ubwo twafataga icyemezo cyo gufungura umupaka hagati y’u Burundi n’u Rwanda

ngo abenegihugu b’impande zombi bongere kugenderana.” “Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize bongeye kubona ikiyaga cya Tanganyika, bongeye kubona umukeke

n’indagara. None ibyo byiza byose igihugu cy’u Rwanda cyongeye kubisubiza ibubisi.” Perezida Ndayishimiye icyo gihe yarahiye ko agiye gufata ingamba zoze zishoboka kugira ngo Abarundi badakomeza kwicwa na RED-Tabara yise ibirara.

Ni Ndayishimiye waherukaga nanone gushinja u Rwanda kugaburira, gucumbikira no guha imyitozo y’ubwicanyi uriya mutwe mu mpera z’umwaka ushize wagabye igitero mu gace ka Gatumba Leta y’u Burundi ivuga ko cyiciwemo abantu 20.

 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights