Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Epfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye mu gihe ari gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa avugwaho ubwo yari Minisitiri w’Ingabo.
Ubwegure bwa Nosiviwe Mapisa-Nqakula bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata mu 2024.
Mu magambo ye ku mugoroba w’uyu wa 03 Mata, yavuze ko kwegura kwe atari ikimenyetso cyangwa kwemera icyaha ku bijyanye n’ibirego yaba akurikiranyweho.
Amakuru dukesha AFP avuga ko ibaruwa y’ubwegure uyu mugore yanditse, ivuga ko yafashe iki cyemezo kuko ashaka kubungabunga ubunyangamugayo busabwa abagize Inteko, ndetse no guha umwanya iperereza ari gukorwaho.
Nosiviwe Mapisa-Nqakula afashe iki cyemezo nyuma y’ibyumweru urugo rwe rusatswe.
Inzu ya Mapisa-Nqakula mu kwezi gushize yarasatswe ubwo bari mu iperereza kuri ruswa, ariko nta bisobanuro birambuye byigeze bitangwa ku iperereza cyangwa ku birego yaba akurikiranyweho.
Mapisa-Nqakula yaje gufata ikiruhuko kidasanzwe nyuma yo gusaka mu rugo rwe kandi kugeza ubu nta byaha arashinjwa ndetse nta n’itangazo rimuta muri yombi rirasohoka.
Uyu mugore akurikiranweho kwemera ruswa y’arenga 100.000$ n’umusatsi w’umukorano (wig cyangwa perruque) mu gihe yari Minisitiri w’Ingabo.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri Gashyantare 2019, Nosiviwe yaba yarakiriye ruswa y’arenga 15.000$ n’uyu musatsi ubwo yari ku kibuga cy’indege, nyuma yemera kwakira andi 105.000$ nubwo ntayo yishyuwe.
Gusa yahakanye iki cyaha, asaba ubushinjacyaha kumwereka inyandiko z’ibi birego, nubwo bwabyanze.
Mapisa-Nqakula yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2012 kugeza mu 2021.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO