Dinsdag, November 12, 2024
Dinsdag, November 12, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAmakuru mashya y’ibyabaye ku itsinda ry’Abanyapolitiki bakomeye n’abaturage basanzwe muri RDC bashinjwa...

Amakuru mashya y’ibyabaye ku itsinda ry’Abanyapolitiki bakomeye n’abaturage basanzwe muri RDC bashinjwa gukorana na M23.

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Inzego z’umutekano zafashe itsinda ry’abantu bagaragajwe nk’ ’“abagambanyi” kandi bakorana na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru. 

Kuva imidugararo yatangira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, humvikanye amajwi yo kwamagana “ubufatanyacyaha n’ubugambanyi” haba mu baturage ndetse no mu banyapolitiki. 

Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP) byatangaje ko hafashwe abanyapolitiki ndetse n’abaturage basanzwe ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ntabwo hatangajwe umubare wabo, gusa ACP isobanura ko amakuru ava mu nzego z’umutekano, yemeza ko abo bantu bari bamaze igihe bakurikiranwa n’inzego z’ubutasi kandi ko bakoranaga bya hafi n’ihuriro ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na M23, nubwo hatatanzwe ibimenyetso bifatika bibyemeza. 

Bavuga ko mu rwego rw’iperereza riherutse gukorwa, Jimmy Nziali, umuvugizi w’umusivili wa guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru hamwe n’abakozi bamwe b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR) bafashwe nyuma bimurirwa i Kinshasa bashinjwa guha amakuru M23. 

N’ubwo Minisitiri w’intebe wungirije Jean-Pierre Bemba yasabye ihagarikwa ry’igihano cy’urupfu mu gihe cy’ubugambanyi, amakuru agera kuri ACP avuga ko abafashwe bose bazashyikirizwa ubutabera buzagena iherezo ryabo. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights