Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAmakuru mashya y’ibidashimishije byakorewe Abayisilamu bo mu mujyi wa Goma kuri uyu...

Amakuru mashya y’ibidashimishije byakorewe Abayisilamu bo mu mujyi wa Goma kuri uyu munsi mukuru wa idili fitili

Ubuyobozi bw’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwabujije Abayisilamu gukorera igisibo cya Ramazani mu ruhame ku mpamvu z’umutekano muke. 

Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuyobozi mukuru w’u Mujyi wa Goma (maire de la ville), Kapend Kamand Faustin. 

Itangazo rigufi rya Meya w’umujyi wa Goma, ritangira rivuga ko komiseri mukuru Kapend Kamand Faustin, amenyesha ubuyobozi bw’idini ry’Abayisilamu i Goma kudakorera igisubizo cya Ramazani mu ruhame kubera ibibazo by’u mutekano.” 

Rivuga kandi ko “Kubera umutekano muke Abayisilamu ntimwemerewe gukorera isengesho rya Ramazani kuri stade ahubwo bibere mu misigiti honyine.” 

Itangazo rikomeza rivuga riti: “Guverinoma irashaka ko Abayisilamu mujya mu misigiti.” 

Risoza rivuga ko “ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwifurije Abayisilamu bose umunsi mukuru wa idili fitili.” 

Mu mpera z’umwaka ushize, abakirisitu babujijwe gusengera ku misozi, babwirwa ko kubera umutekano mucye bemerewe gusengera mu nsegero gusa, nabwo bagasenga mu masaha ya kare. 

Ibyo bibaye mu gihe M23 imaze kwigarurira ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo. 

Tubibutsa ko Ramazani y’Abayisilamu iri bube kuri uyu munsi, tariki ya 10 Mata 2024. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights