Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAmakuru mashya: Patrick Muyaya agize icyo atangaza ku nama iri kubera i...

Amakuru mashya: Patrick Muyaya agize icyo atangaza ku nama iri kubera i Kampala ihuje M23 na leta ya Kinshasa

Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa Patrick Muyaya yatangaje ko iyi leta nta muntu yigeze yohereza mu biganiro byo kumvina na M23 byatangajwe ko byabereye i Kampala tariki ya 22 Nyakanga 2024.

Muyaya yifashishije urukuta rwe rwa X yagize ati: “Nta muntu n’umwe woherejwe guhagararira leta ya Kinshasa mu biganiro ibyo ari byo byose na M23 i Kampala.”

Bwana Patrick Muyaya ahakanye aya amakuru mu gihe byari byavuzwe ko leta ya perezida Tshisekedi yohereje i Kampala intumwa ziyobowe n’u witwa Heron ILunga, aho yagiye aherekejwe n’abandi barimo Padiri Bahala Okw’ibale Jean Bosco usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura imbunda imitwe y’inyeshamba ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugamba (P-DDRCS).

Kandi ordre de mision bahawe igaragaza ko boherejwe i Kampala igomba ku mara iminsi itanu.

Ku ruhande rwa M23 rwo, harimo René Abandi wahoze ari umuhuzabikorwa ushinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro hagati ya M23 na Kinshasa, harimo n’abandi barimo Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Col Imani Nzenze ndetse na Yannick Kisola.

Byanasobanuwe ko perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda afatanije na Uhuru Kenyatta wabayeho perezida wa Kenya, ko ari bo bahuza muri iyi mishyikirano.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights