Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kanama 2024, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyabuze ubusobanuro buhagije kubyo M23 igishinja, maze gitangaza ko nta ndege yacyo yigeze ivogera ikirere cy’uduce M23 igenzura, ibintu byafashwe nko kwigiza nkana kwa FARDC.
M23 mu itangazo yasohoye ku Cyumweru yavuze ko “indege y’ubutegetsi bwa Kinshasa yavogereye ikirere cyacu muri iki gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024”, ivuga ko ibyabaye bigize “kwica agahenge ndetse n’ubushotoranyi butemewe”.
Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko mu itangazo yasohoye yavuze ko hashize amasaha 48 hari ikibazo cy’ikirere, ati: “nta ndege ya FARDC cyangwa abagafatanyabikorwa bayo yigeze igera mu kirere cya Kivu y’Amajyaruguru”.
FARDC ivuga ko M23 yahisemo kuyishinja kuvogera ikirere cyayo mu rwego rwo guhuma amaso abantu ndetse no kuyishakaho impamvu ishimangira ibitero ivuga ko uriya mutwe wagabye ku birindiro byayo biherereye Kikubo muri Teritwari ya Lubero.
Muri aka gace ku Cyumweru habereye imirwano ikomeye kuva mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama, ndetse buri ruhande rushinja urundi kuba ari rwo rwayitangije.
N’ubwo FARDC ivuga ko nta ndege yayo yigeze igera muri Kivu y’Amajyaruguru, amakuru avuga ko hari kajugujugu yayo yagaragaye mu kirere cya Bunagana ku Cyumweru, iraswaho mbere yo guhunga amasasu igana muri Uganda.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO